Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryamaze gutangaza igihe amakipe azatangirira shampiyona

Minisiteri ya Siporo iherutse gutangaza imikino yafunguwe, ariko ntiharimo imikino y’abantu bakina bakoranaho, ihuza abantu irimo na Basketball.

Feb 24, 2021 - 20:26
 0
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryamaze gutangaza igihe amakipe azatangirira shampiyona

FERWABA ikaba yatumiye ubuyobozi bw’amakipe mu nama izaba tariki ya 6 Werurwe 2021 saa yine za mu gitondo, izaba hifashishijwe ikoranabuhanga,

Zimwe mu ngamba kuzubahirizwa:

Mu gihe cy’imyiteguro yo gusubukura

Buri kipe isabwa gupimisha abakinnyi n’abatoza Covid-19 (Rapid test) mbere yo gutangira imyitozo ndetse icyo gikorwa kikongera kuba nyuma ya buri cyumweru.

Amakipe arasabwa guteganya imodoka izajya yifashishishwa mu gutwara abakinnyi bajya ndetse banava mu myitozo mu rwego rwo kwirinda guhura n’abandi bantu benshi bo Hanze.

Gupimisha abakinnyi n’abatoza bizajya bikorwa n’ibitaro bizatoranywa na FERWABA, ku buryo komisiyo y’ubuvuzi muri Ferwaba izajya ibona raporo y’ibisubizo.

Abakinnyi basabwa kwambara agapfukamunwa mbere yo gutangira imyitozo, igihe bayisoje ndetse n’igihe cyose bazaba batari mu kibuga. Abatoza n’abandi babafasha basabwa kwambara agapfukamunwa igihe cyose.

Abakinnyi n’abatoza basabwa gukaraba intoki mbere yo gutangira imyitozo ndetse n’igihe bayisoje. Bazajya banapimwa umuriro mbere yo gutangira imyitozo. Kubahiriza intera ya metero 1, 5 hagati y’abazaba batarimo gukina.

Nta bandi Bantu bemerewe kwitabira iyo myitozo uretse abakinnyi, abatoza n’abayobozi bazaba batanzwe muri Ferwaba.

Buri kipe isabwa gutoranya no kumenyesha Ferwaba umuntu uzaba ushinzwe ishyirwamubikorwa ry’aya mabwiriza ku ruhande rwayo.

Komisiyo y’Ubuvuzi ya FERWABA izajya ikurikirana iyubahirizwa ry’izo ngamba.
Mu gihe cy’amarushanwa

Gucumbikira abakinnyi bose ahantu hamwe:

Amakipe yose arasabwa gucumbikira abakinnyi n’abatoza bayo ahantu hamwe hazwi bitewe n’ubushobozi ifite, mu gihe cyose iryo rushanwa rizaba ririmo kuba.

Mbere yo kwinjira mu mwiherero, buri kipe igomba kuzabanza gukoresha ibipimo bya PCR test.

Amakipe yose asabwe kuzajya apimisha abakinnyi n’abatoza buri gihe amasaha atatu mbere y’imikino yo kuri uwo munsi.

Abasifuzi n’abakozi bose ba FERWABA bazaba begereye ikibuga bazasabwa kwipimisha COVID-19 (Rapid test) mbere y’uko buri mikino itangira.

Mu gihe abafana bazaba bemerewe kwitabira imikino:

.Abafana bose baza kureba imikino itandukanye bagomba kuba bapimwe COVID-19 (Rapid Test) kandi bafite ibisubizo by’uko nta bwandu bwa COVID-19 bafite byafashwe mu gihe kitarenze amasaha 72.

.Ku bibuga biberaho imikino, imyanya ikoreshwa igomba kuba yubahirije intera ya metero 1, 5 hagato yayo.
Umwanya ugomba gukoreshwa ntugomba kurenga 30% y’ubushobozi.

.Ibibuga byose bizakoreshwa bigomba kuba bifite utwuma dupima umuriro ndetse naho gukarabira intoki hahagije.

 

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175