Menya byinshi ku mikino ya Paralempike ya 2020 izabera I Tokyo
Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC), ryatangaje ko umunya-Misiri Dr Mossad Rashad yamaze gusimburwa na Nsengiyumva Jean Marie Vianney mu kipe y’igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball
Biciye mu Itangazo ryagenewe abanyamakuru, NPC yatangaje ko umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball y’abagore, ari Nsengiyumva Jean Marie Vianney wahoze ari umwungiriza wa Dr Mossad Rashad.
Dr Mossad Rashad, ni we wahesheje itike yo kuzitabira imikino Olempike ikinwa n’abamugaye, ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball y’abagore.
Abandi bagize Staff y’iyi kipe y’igihugu ya Sitting Volleyball ni Gakwaya Eric nk’umutoza wungirije, Mukeshimana Joy Happinness ushinzwe ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi (Team Manager).
Ubusanzwe, Gakwaya Eric ni we mutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball.
Iyi Staff, ikaba ari yo izajyana n’iyi kipe y’igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball mu mikino ya Paralempike ya 2020 izabera mu gihugu cy’u Buyapani mu Mujyi wa Tokyo (2020 Paralympic Games).
Biteganyijwe ko, imikino ya Paralempike ya 2020, izakinwa kuva tariki ya 24 Kanama 2021 irangire tariki ya 05 Nzeri 2021.