Irabakoraho intambara ya Ukraine n'u Burusiya

Iminsi 327 irashize intambara ya Ukraine n'u Burusiya biri kurwana, Minisitiri w'ingabo mu Budage yeguye, PUTIN ati "byose biri kugenda neza"

Jan 16, 2023 - 19:55
Jan 16, 2023 - 20:02
 1
Irabakoraho intambara ya Ukraine n'u Burusiya

Hagiye gushira umwaka wose  intambara ihuje u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'isi irwanwa. Benshi na byinshi bikomeje gutikirira muri uru rugamba rukomeye.

Kuri ubu intambara igeze ku munsi wa 327, aho Perezida w'u Burusiya Bwana Vuldmir Putin ari gutangaza ko ibintu byose biri kugenda neza kurugamba nk'uko babiteguye.

Uyu mutegetsi ari gutangaza ibi ngibi  mu gihe ingabo ze zifatanyije n'abacanshuro bo muri Wagnar group bigaruriye umugi wa Soledar kuri tariki ya 12 Mutarama, nyuma y'imirwano ikaze yahabereye.

Kuki Minisitiri w'ingabo mu Budage yeguye?

Mu gihe ku mirongo y'urugamba ari ibicika, Umufatanyabikorwa ku ruhande rwa Ukraine ari we u Budage,Minisitiri w'ingabo Madamu Christine Lambrecht yeguye ku mirimo ye.

Madam Christine yeguye nyuma y'uko hashize iminsi ari kunegwa ko atabashije guha intwaro zikomeye Ukraine ngo ihangane n'u Burusiya ahubwo agatanga ingofero zo kwambara ku rugamba, aho benshi bamuhaye urw'amenyo.

Minisitiri w'ingabo mu Budage Christine Lambrecht

Abasesenguzi bakurikiranira hafi ibyiyi ntambara, bari gutangaza ko uyu Minisitiri yeguye kubera igitutu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika kubera ko u Budage buseta ibirenge mu gutanga intwaro muri Ukraine.

Andi makuru avugwa ni uko uyu Mudamu mu buryo bw'ibanga ashyigikiye ibitero by'u Burusiya muri Ukraine kuko ari inshuti y'akadasohoka ya Vuldmir Putin.

Biravugwa ko kandi yari inshuti ya shanseri  w'u Budage Angel Merkel wavuye ku mirimo ye, uherutse gutangaza ko u Burusiya bukwiye guhabwa umwanya wabwo ku ruhando mpuzamahanga.

Ayandi makuru ku mirongo y'urugamba 

Uyu munsi igihugu cya Sweden kiyoboye umuryango w'ubumwe bw'u Burayi cyatangaje ko igitero cyagabwe muri Dnipro kigasenya inzu abantu 35 bakahasiga ubuzima abandi 75 bagakomereka,ari icyaha cy'intambara,nk'uko tubikesha ikinyamakuru cya Aljazira.

Ku ruhande rw'u Burusiya Umuvugizi wa Krimlin Bwana Dmitry Peskov yatangaje ko ingabo z'u Burusiya zitajya zibasira ibikorwa byagisivire.Ni mu gihe Ukraine yashinje u Burusiya ko ari bwo bwabikoze bubigambiriye.

Nina ko kandi umuryango w'abibumbye mu ishami rwawo rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryatangaje ko abantu 7,031 ari bo bamaze guhitanwa muri iyi ntambara. Nyamara Ukraine yari iherutse gutangaza ko hamaze gupfa abantu 6536.

Tubibutse ko kandi imyitozo ikomeje hagati y'ingabo z'u Burusiya niza Beralus,aho impande zose zivuga ko zigambiriye gukarishya ingabo zabo.