Gasabo-Kinyinya: Byari ibicika muri siporo rusange, Gitifu arakunzwe-Amafoto

Car Free Day ni siporo rusange itegurwa n’umujyi wa Kigali igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo.

Jan 15, 2023 - 08:39
Jan 18, 2023 - 13:49
 0
Gasabo-Kinyinya: Byari ibicika muri siporo rusange, Gitifu arakunzwe-Amafoto

Kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023 , Nibwo hirya no hino mu mujyi wa Kigali habaga siporo rusange ihuza abato n'abakuru.

Mu murenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo byari ibicika kubera ko bwari ubwa mbere abaturage bahatuye bahurira hamwe muri iyi siporo.

Ku isaha ya saa 06h30' za mu gitondo aba mbere bari bageze ku biro by'umurenge wa Kinyinya ahazwi nk'i  Kagugu mbere y'uko abandi bahagera.

Aba baturage bihebeye siporo baturutse mu tugari tune tugize uyu murenge wa Kinyinyawa  aritwo; Gasharu, Kagugu, Murama na Gacuriro.

Biteganyijwe aba baturage bamaze gusobanukirwa  ibyiza bya siporo bazongera guhurira hamwe ku itaraki ya 21 Mutara 2022.

Car Free Day ni siporo rusange itegurwa n’umujyi wa Kigali igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo.

Igamije kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye zirimo izitandura zihangayikishije, aho bahabwa inama baganapimwa izi ndwara ku buntu.

Ni siporo imaze kumenyerwa aho abakuru n’abato bazinduka iya rubika, bakananura imitsi.

Iyi siporo rusange iba inshuro ebyiri mu kwezi kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa yine.

Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko no mu zindi ntara ziri kugenda zitabira gukora iyi siporo rusange


Muri Gicurasi 2016, Nibwo iyi siporo rusange yatangijwe ikaba iba inshuro imwe mu kwezi ariko mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yajya iba kabiri mu kwezi.

E.S w'umurenge wa Kinyinya Buana HAVUGUZIGA Charles na umutoza

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366