Haruna Niyonzima yerekeje mu ikipe ikomeye y'abarabu
Haruna Niyonzima yerekeje muri Libya mu ikipe yitwa Al-Taawon Ajdabiyah SC iri ku mwanya wa wa gatandatu ariko iherereye mu itsinda rya mbere rigizwe n'amakipe 10.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022, Nibwo ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yatandukanye n’uwari kapiteni wayo Haruna Niyonzima, werekeje muri Libya.
Ibinyujije ku rubuga rwa twitter, ikipe ya AS Kigali yavuze ko ishimira Haruna Niyonzima ndetse banamwifuriza amahirwe masa.
Iti "Turashimira kapiteni wacu Haruna Fundi werekeje muri Al-Taawon Ajdabiyah SC yo muri Libya. Haruna Niyonzima abanyamujyi baragushimita bakwifuriza amahirwe mu rugendo rwawe rushya."
Muri Nyakanga 2021 nibwo Haruna Niyonzima yasinyiye AS Kigali avuye mu ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, aho mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 yafashije AS Kigali gutwara Igikombe cy’Amahoro batsinze APR FC ku mukino wa nyuma.
Kwegukana iki gikombe byatumye isohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, aho yasezerewe mu ijonjora rya kabiri na Al Nasr nayo yo muri Libya.
Ikipe ya Al-Taawon Ajdabiyah SC kugeza ubu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Libya 2022-2023 ikinwa mu matsinda abiri, mu itsinda rya mbere irimo rigizwe n’amakipe 10 iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 12.
