Eriksen: biratangaje kwinjira muri Manchester United
Manchester United yarangije gusinyisha Christian Eriksen kumasezerano yimyaka itatu.
Eriksen: biratangaje kwinjira muri Manchester United
Eriksen, ufite imyaka 30, yasinye amasezerano kugeza mu 2025 akaba abaye umuinnyi wa kabiri basinyishije muriyi mpeshyi nyuma ya Tyrell Malacia.
Umukinnyi mpuzamahanga wo muri Danemarike Eriksen yari free agent nyuma yo kuva muri Brentford Man united ihita imusinyisha nkumukinnyi umenyereye Premier League doreko hari imyaka itandatu yakoranye na Tottenham.
Eriksen yerekeje mu Bwongereza nyuma yo gufatwa n'umutima ubwo yakinaga na Danemark na Finlande muri Shampiyona y'Uburayi mu mpeshyi ishize.
Umutoza wa United Erik ten Hag avugako yahuye na Eriksen muri Ajax mu ntangiriro zumwaka ubwo yatozaga iyikipe.
Eriksen biteganyijwe ko atazajya kwitegurana nabandi mur Ositaraliya, aho bafite indi mikino ibiri na Crystal Palace i Melbourne ku wa kabiri na Aston Villa i Perth ku wa gatandatu utaha.
Eriksen yagize ati: Manchester United ni ikipe idasanzwe, kandi ifite amateka. Nagize amahirwe yo gukinira Old Trafford inshuro nyinshi ariko kubikora mu ijezi itukura ya United bizaba bitangaje.
Ati: "Nabonye akazi ka Erik muri Ajax kandi nzi urwego nimbaraga we n'abnabo bafatanyije bashyiramo buri munsi. Biragaragara ko ari umutoza mwiza. maze kuvugana nawe nkamenya intego ye nuburyo ashaka ko ikipe ikina, narabyishimiye.
Ati: "Ndacyafite intego zikomeye mu mupira wanmaguru, hari byinshi nzi ko nshobora kugeraho, kandi aha ni ahantu heza ho gukomereza urugendo rwanjye."
John Murtough umuyobozi muri man u ati: Christian nu umwe mu bakinnyi bakina hagati beza mu Burayi bwose. Ntabwo bitangaje kuba yari afite amahitamo menshi muri iyi mpeshyi, bityo twishimiye rwose ko yizeye ko iyi ari yo kipe imubereye.
Ati: "Usibye ubuhanga bwe buhebuje, Christian azongerera ubumenyi n'ubushobozi bwo kuyobora mu ikipe, kandi dutegereje kubona inyungu mu kibuga muri shampiyona itaha ndetse no hanze yikibuga."
