Umuhanzi Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo zigize EP ye yise New Chapter

Dec 18, 2023 - 21:36
Dec 18, 2023 - 21:52
 0
Umuhanzi Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo zigize EP ye yise New Chapter

Umuhanzi Niyo Bosco umaze kugira izina riremereye mu muziki nyarwanda, nyuma y'igihe kinini cyari gishize adashyira indirimbo hanze, yamaze gushyira hanze indirimbo zizaba zigize Extended Play (EP) ye yise "New Chapter" yitegura gushyira hanze.

Abinyujijie ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangarije abanyarwanda ndetse n'abakunzi be indirimbo eshanu zizaba zigize EP ye yise New Chapter. Izo ndirimbo akaba harimo iyitwa Hora, High table, Plastic life, Ndabihiwe, ndetse na Smile.

Nyuma yo gutandukana n'uwahoze ari Manager we mu muziki, Murindahabi Irene, umuziki we wabaye nkaho usubiye inyuma ndetse agerageza kujya mu zindi nzu zifasha abahanzi, gusa ntabwo byaje kumuhira kuko aho hose nta musaruro yakuyeyo.

Nyuma yaje kwerekeza muri iyi nzu ifasha abahanzi yitwa Kikac music ifasha abarimo na Bwiza ugezweho muri ino minsi, iyi nzu ikaba yarasinyanye amasezerano nayo ndetse kuri ubu akaba ariyo ari kubarizwamo akaba yaramaze no gutangira gukoreramo ibikorwa harimo n'iyi EP yitegura gushyira hanze.

Ibi yabitangaje kandi nyuma y'iminsi mike abantu bavuga ko yaba ari mu mazi abira nyuma y'uko yari yarabisezeranyije gusohora album muri uyu mwaka ariko bikaba birangiye ntayo ashyize hanze.