Abanyakenya bababajwe n'ibyo inyamaswa ziri gukorerwa

Abaturage bababajwe n'ibyo inyamaswa ziri gukorerwa hirya no hino muri parike ya Amboseli.

Nov 7, 2022 - 19:04
Nov 7, 2022 - 23:23
 0
Abanyakenya bababajwe n'ibyo inyamaswa ziri gukorerwa


Abaturage ba Kenya cyane cyane abatuririye parike ya Amboseli iherereye mu majyepfo ya Kenya, bababajwe n' amapfa (izuba ryinshi) akakaye arimo kwivugana inyamaswa zo muri iyo parike. Izo nyamaswa ziganjemo inzovu na musumbashyamba ziri gupfa zizira ibura ry'amazi yo kunywa.


Igitangazamakuru BBC, gitangaza ko abaturage batuririye Amboseli bavuga ko  hirya no hino hagaragara imirambo y' inzovu. Bahamya ko izo nzovu ziba zikiri nto( ntiziba zishaje).  Abo baturage bavuga ko bakunda inzovu (bakunda kuzibona zigendagenda), bibabaza cyane kubona zisamba kubera ibura ry'amazi. Abandi bavuga ko bakunda kubona musumbashyamba zapfiriye mu ishyamba.

 
Abo baturage kandi barembejwe n'umunuko wazo. Ngo iyo zimaze igihe zipfuye ziratangira zikanuka, ibyo bikabangamira abatuye hafi y'iyo parike.


Hari uwabwiye BBC ko ibyo biri kuba bibatera ubwoba ko n'abo mu munsi iri mbere bashobora kwadukirwa  n'ayo mapfa, bagatangira kwicwa na yo.


Minisitiri ushinzwe Ibidukikije n' Ubukerarugendo muri Kenya, Penina Malonza aherutse gutangaza ko hamaze kubarurwa inzovu zigera 205 zimaze guhitanwa n'ayo mapfa muri uyu mwaka gusa. Malonza akomeza avuga ko ibiri gutuma zipfa ari ibura ry'amazi n'ibyatsi, izuba ryinshi ryadutse muri Kenya ryateye iyuma ry'ubwatsi n'ikama ry'amazi yabonekaga hirya no hino muri parike.


Asaba kandi ubufasha bw'abantu batandukanye; bw'amazi n'ubwatsi byashyirwa izo nyamaswa. Avuga kandi ko habonetse n'umunyu wo kurigata byafasha izo nyamaswa.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.