Ibyavuye mu iperereza ryakozwe ku mukobwa warumye umusore ururimi.

Mu minsi yashize umukobwa waciye ururimi umusore, ubu yagizwe umwere kuko yarari kwirwanaho ashaka gufatwa ku ngufu.

Jan 7, 2022 - 09:10
Jan 7, 2022 - 09:22
 0
Ibyavuye mu iperereza ryakozwe ku mukobwa warumye umusore ururimi.

Mu minsi mikuru abantu bakunze gutanga impano kubo bakunda, havuzwe inkuru y’umusore wo Murenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro, watanze impano y’ikariso akayiha umukobwa bakundanaga.

Nyuma y'uko atanze iyi mpano y'ikariso, umusore yahatiye umukobwa kumusoma umukobwa abyanze umuhungu amusoma kugahato hanyuma umukobwa amuca ururimi.

Kugeza ubu igice cy’ururimi rw’umusore rwacitse baragishatse barakibura abantu bakaba baragiye babihuza n'umugani nyarwanda ngo "Yaruciye ararumira".

Uyu musore w’imyaka 26 yatanze ikirego ku wa 30 Ukuboza 2021, aho yaregeye Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, avuga ko yaciwe ururimi n’uyu mukobwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yatangaje ko "iperereza ryakozwe rigaragaza ko umukobwa yamurumye yitabara kuko yari yugarijwe n’amakuba, aho umuhungu yashakaga kumusambanya ku gahato.”

Yongeye ho ati “Ubugenzacyaha bwahise buregerwa n’umukobwa, ubu bukaba bukurikiranyeho umuhungu icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.”

Dr. Murangira yasabye abantu kwitondera ibyo bakora kuko kuba uvuga ko ukundana n’umuntu bitaguha uburenganzira bwo kuba wamukoresha icyo adashaka.

Ati “Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa, kubaha ubushake bw’umuntu ni ingenzi cyane. Abakundana rero twabagira inama zo kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma bagongana n’amategeko, ibintu by’agahato babireke kuko bibakururira ibibibazo.

Yavuze ko kandi kurya umuntu ashobora gusura undi mu ngo bakamufatirana kubera baba banyoye cyangwa badafite andi mahitamo nabyo ari icyaha.

Ati “Ibi isomo bitanga ni uko gukundana n’umuntu bitavuze ko wamukoresha ibyo adashaka, kubaha ubushake bw’umuntu ni ingenzi cyane.”

Uyu musore ashobora gufungwa imyaka irenga itanu

Uyu musore akurikiranyweho ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye.

Ubwinjiracyaha burahanirwa n’ubwo icyari kigambiriwe kitashoboraga kugerwaho bitewe n’impamvu nyiri ugukora icyaha atashoboye kumenya.

Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye buhanishwa kimwe cya kabiri cy’igihano giteganyirijwe icyo cyaha. Ku cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ubwinjiracyaha buhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Abihamijwe n’Urukiko ashobora guhabwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu kugeza kuri irindwi n’igice, hakiyongera n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.

Impamvu ni uko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Ni ibihano bitenganywa n’ingingo ya 134 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Chekhov Journalist ✅