Prince Kid amaze amezi arindwi muri Gereza! Amategeko aca amarenga ku cyemezo azafatirwa

Tariki ya 27 Mata 2022 nibwo Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina byose yakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye. Ku itariki 11 Gicurasi yitabye urukiko rwibanze rwa Kicukiro asomerwa ibyaha ataha ataburanye.

Nov 21, 2022 - 11:48
Nov 21, 2022 - 11:50
 1
Prince Kid amaze amezi arindwi muri Gereza! Amategeko aca amarenga ku cyemezo azafatirwa

Prince Kid yatawe muri yombi tariki 8 Gicurasi 2022 akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze imyaka icyenda ategura.

Ashinjwa ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

 

Urubanza rwe rumaze gusubikwa inshuro eshatu kuva yatangira kubura ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo no kuburana mu mizi

 

 Rwasubitswe kabiri, ku itariki 15 Ugushyingo no ku itariki 17 Ugushyingo uyu mwaka. Ariko no mu ntangiriro akiri mu rwibanze rwa Kicukiro hariya mu Kagarama rwarasubitswe kuko Me Emelyne Nyembo yari yasabyeko bahabwa igihe cyo kwiga kuri dosiye.

Me Emelyne Nyembo wunganira Ishimwe Dieudonné  avugako ko batanze inzitizi z’uko abatangabuhamya bari bagiye gutanga ubuhamya bari “bafitwe n’ubushinjacyaha”. 

Nyembo avuga ko babwiye urukiko ko abo batangabuhamya batatanga ubuhamya bwabo bisanzuye mu gihe bari kumwe n’ubushinjacyaha, basaba ko rusubikwa bakazatanga ubuhamya bwabo bari aho badashyirwaho igitutu. 

 

Urukiko rwiherereye ruragaruka ruvuga ko abatangabuhamya bagomba kuba bari ahantu bisanzuye mu gihe batanga ubuhamya bwabo, nk’uko Me Nyembo abivuga. 

Abo batangabuhamya bane, biteganyijwe ko bazumvwa batagaragajwe umwirondoro.

Urukiko rwategetse ko bazumvwa tariki 25 z’uku kwezi ari nabwo urubanza rwimuriwe. 

 

Ibyaha aregwa

 

  • Gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
  • Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina

Ubwo yaburanaga mu mizi

Yaburanye mu mizi ku itariki 6 Ukwakira. Umwanzuro wari gusomwa ku itariki 28 Ukwakira ariko ahubwo hahise hinjiramo abatangabuhamya bagombaga kumvwa ku itariki 15 Ugushyingo rurasubikwa rwimurirwa ku itariki 17 Ugushyingo naho rurongera rurasubikwa. Rushyirwa ku itariki 25 Ugushyingo 2022.

 

Yatawe muri yombi ku itariki 27 Mata 2022 hari ku wa kane .Uwo munsi hari ku wa kane ubwo we na Miss Nshuti Muheto Divine bitabye Sitasiyo ya RIB iri I Remera. Ahamagarwa kwari ukwisobanura ku modoka yari itarashyikirizwa Nshuti Divine Muheto, ruswa ishingiye ku gitsina yavugwaga muri Miss Rwanda, ndetse n’iy’mafaranga. Uyu munsi Miss Muheto yaratashye Prince Kid asigara muri kasho ya RIB aho yarimo akorwaho iperereza. Ku itariki 31 Ukwakira kwa 2013 nibwo Rwanda Inspiration Back Up yatsindiye gutegura irushanwa rya Miss Rwanda no gukurikirana ba nyampinga kuva ubwo.

 

Uko yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

 

Ku itariki 11 Gicurasi 2022 yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugirango aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Kuri iyi tariki urubanza rwarasubitswe

 

Uwunganira Prince Kid ,Me Emelyne Nyembo yatinze kugera ku rukiko aho ahagereye asaba ko bahabwa igihe gihagije cyo kwiga kuri dosiye. Urukiko rwimuriye urubanza ku itariki 13 Gicurasi 2022 hari ku wa Gatanu  saa tatu za mu gitondo.

 

Ku itariki 16 Gicurasi 2022 nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwemejeko Prince Kid afungwa by’aateganyo. Iki cyemezo yakijuririye mbere y’iminsi itanu nkuko amategeko abiteganya. Ku itariki 26 Gicurasi 2022 yagiye kujuririra ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Habayeho impaka kuri Prince Kid wasabagako rubera mu ruhame, nyamara urukiko rwanzurako rubera mu muhezo ku mpamvu z’imbonezabupfura. Kandi nta tegeko rihari rivugako kuba urubanza rwarasomewe mu ruhame mu rukiko rw’ibanze bidasobanuyeko n’urubanza rubera mu ruhame. Guhera saa tatu n’iminota itanu urubanza rwaranzitse kugeza saa cyenda. Bivugwako ruri mu manza zamaze amasaha menshi doreko ari arindwi. Ku itariki 03 Kamena 2022 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro w’ubujurire birangira afunzwe ya minsi 30 y’agateganyo.

 

 

Impamvu Prince Kid yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

 

Ku wa 16 Gicurasi 2022 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ishimwe Dieudonne afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge kubera ibyaha bikomeye acyekwaho n’Ubushinjacyaha, birimo Guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ibi byaha byombi Umucamanza yavuze ko mu gihe Ishimwe Dieudonne yaba abihamijwe n’urukiko yatangiye kuburana mu mizi yahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri, ikaba ari yo mpamvu yatumye afata icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo iriya minsi 30 muri Gereza.

Amategeko ateganya ko umuntu wese ufatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 by’agateganyo muri Gereza ku rwego rw’urukiko rw’ibanze ashobora kuyijurira mu gihe kitarenze iminsi itanu.

Ishimwe Dieudonne yahise ajururira icyemezo cy’Umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro. Ku wa Kane tariki 19 Gicurasi, 2022 nibwo ubujurire bwa Ishimwe Dieudonne Alias Prince Kid bwageze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ishimwe Dieudonne n’itsinda ry’abanyamategeko bafite Cabinet yitwa Shebah Law Firm bajuririye icyemezo cy’umucamanza wa mbere bisunze ingingo zigera kuri eshashatu bavuga ko umucamanza yirengagije agategeka ko Ishimwe Dieudonne afungwa iminsi 30 muri Gereza.

Zimwe mu mpamvu zatumye Ishimwe Kagame Diedonne ajurira

1.Urukiko rwemeje ko habayeho ishimishamubiri ku mukobwa (si ngombwa kuvuga amazina ye) rushingiye ku kuba yaravuze ko bamwijeje ko bazamwishyurira amashuri amaze kumushakira umwanya.

Ruvuga ko uyu mukobwa yananiwe kugaragaza icyari gutuma amushinja kandi ntacyo bapfa, ngo Urukiko rwirengagije ko ISHIMWE atari we wagombaga kugaragaza ko yakoze icyaha kuko izo nshingano ari iz’Ubushinjacyaha, zo kugaragaza mu buryo budasubirwaho ko Ishimwe Dieudonne yakozemo icyaha.

2.Urukiko rwemeje ko “Happiness” ari ishimishamubiri, nk’igisobanuro rugenekereje, Abanyamategeko ba Prince Kid bavuga ko mu manza nshinjabyaha nta kugenekereza kubaho.

Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 26 Mata, 2022 icyo gihe rwavuze ko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina ryakorewe Abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye,

3.Urukiko rwemeje ko inyandiko zakozwe n’abazishyizeho umukono zishinjura Ishimwe Dieudonne ziteshwa agaciro kuko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ziri gukorwaho iperereza, aba bajurira bavuga ko urukiko rwirengagiza ko iyo nyandiko yashyizweho umukono na Noteri iba kamarampaka, rwemeza ko Divine Muheto wabaye Miss 2022 yakorewe Ishimishamubiri.

4.Urukiko rwemeje ko habayeho guhoza ku nkeke kuri Muheto Divine rugendeye kuri Message.

5.Kuba urukiko rwaremeje ko kuba Ishimwe Dieudonne yarahamagaye Muheto Divine mu masaha akuze ari ibishimangira ubutumwa bugufi Muheto yandikiwe na Ishimwe Dieudonne.

6.Abavuga ko Urukiko rwirengagije ingwate y’umutungo utimukanwa n’uwimukanwa byatanzwe na Ishimwe Dieudonne kugira ngo arekurwe by’agateganyo akurikiranwe ari hanze, kandi ibyakozwe byose biri mu buryo Umushingamategeko yabiteganyije.

 

Ku itariki 5 Ukwakira 2022 Prince Kid yatangiye kuburana mu mizi

Uru rubanza ruba rwatangiye saa 8h00 za mu gitondo ariko Prince Kid avuga ko adatangira kuburana umwe mu bamwunganira mu mategeko atarahagera, asaba Urukiko ko rwategereza Me Kayijuka Ngabo akabanza akahagera.

Bamubwiye ko bihaye kugera saa 10h, n’aba ataraza bari bufate undi mwanzuro. Saa 10h zirenzeho indi minota abacamanza bongeye kwinjira mu cyumba cy’iburanisha ariko n’ubundi uyu munyamategeko yari ataraza ariko Prince Kid yemera kuburana avuga ko naza ari bubafatire aho bagejeje.

Nk’uko byagenze ku iburana ryo gufungwa no gufungurwa by’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabye ko uru rubanza rubera mu muhezo bitewe n’uko bwari bufite impungenge hari imyirondo y’abavugwa muri dosiye yaba abatangabuhamya cyangwa se abandi bantu ishobora kuza kuvugirwa muri uru rubanza, byose bigakorwa mu rwego rwo kurinda umutekano w’abatangabuhamya.

Ishimwe Dieudonne n’umwunganira mu mategeko bahise babitera utwatsi bavuga ko bifuza ko uru rubanza rwabera mu ruhame kuko ibyaha ashinjwa bifitanye isano na Miss Rwanda yateguraga bityo ko ababyeyi bafite uburenganzira bwo kumenya ukuri ko iryo hohotera bavuga yakoze atigeze arikora.

Ikindi bashingiragaho ni uko abo bifuza kurindira umutekano (abatangabuhamya) bamaze kohererezwa dosiye n’ubushinjacyaha bahawe amakode (codes) abaranga ari na yo agomba gukoreshwa mu rubanza nta kuvuga amazina, bityo ko nta mpamvu n’imwe yo kurushyira mu muhezo kuko ntawuri buvuge amazina cyane ko yaba ubushinjacyaha ndetse n’uruhande rwa Prince Kid babazi.

Perezida w’Urukiko nyuma yo kumva impande zombi, yafashe umwanzuro, kubera abarebwa n’uru rubanza ari urubyiruko rufite icyerekezo mu buzima buzaza, bakanashingira ko uru rubanza rushobora gutangirwamo ibisobanuro bitandukanye ari ibyo Urukiko rushobora kubaza birimo uko ibyakozwe byabaye, Urukiko rwasanze impungenge z’Ubushinjacyaha zifite ishingiro, urubanza rugomba gukomeza mu muhezo. Bahise basaba abari mu rukiko bose gusohoka hasigaramo abarebwa n’urubanza.

Tariki ya 27 Mata 2022 nibwo Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina byose yakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye. Ku itariki 11 Gicurasi yitabye urukiko rwibanze rwa Kicukiro asomerwa ibyaha ataha ataburanye.

Tariki ya 13 Gicurasi 2022 nibwo yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, yasabaga ko yakurikiranwa ari hanze.

Tariki ya 16 Gicurasi nibwo Urukiko rwasomye imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo maze ruvugwa ko bitewe n’impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha agomba gukurikiranwa afunzwe.

Ku bijyanye n’ibyaha 3 aregwa, rwasabye ko kimwe muri ibyo byaha ari cyo cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, kuba nta kimenyetso gihari cy’uko yasambanyije umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato, bikwiriye kuba impamvu adakurikiranwaho iki cyaha.

Ku birebana no gusaba cyangwa kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, rwemeje ko akekwaho icyo cyaha bishingiye ku kuba atagaragaza uburyo yavugaga ko ashobora gushimishamo umwe mu bakobwa bamushinja.

Ku cyo guhoza undi ku nkeke, Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba ku itariki ya 4 Mata 2022 hari umukobwa bagiranye uruzinduko akaza kumuhamagara mu masaha y’ijoro amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

 

Amezi arindwi arashize Prince Kid afunzwe, ese azagirwa umwere ?

 

Ingingo y’149 ivugako uwo urukiko ruhamije icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina ahanishwa  igifungo kitari mu nsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibibumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 200.

 

Ingingo ya 6 y’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa , ivugako uhamijwe icyaha cyo gusaba cyangwase gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi. N’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 ariko atarenze miliyoni 2. Iyi ngingo ivugako iyo ishimishamubiri ryakozwe kugirango hakorwe ibinyuranyije n’amategeko  igifungo kirenga imyaka 7 ariko ntikirenge imyaka 10. N’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari mu nsi ya miliyoni 2 ariko atarengeje miliyoni 3.

 

Ubutabera butangwa mu izina rya rubanda, reka tureke buzakore akazi kabwo mu bushishozi!

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175