The Ben yegukana igikombe ahita anavuga ibyatindije album ye
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben amaze imyaka 14 mu muziki, bityo afatanyije na bagenzi be arashaka kugeza umuziki w' u Rwanda ku kigero gifatika, n'ubwo ari urugendo rutoroshye ariko afite ikizere.
Ku wa 1 Kanama 2022, uyu muhanzi ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangajwe mu begukanye ibihembo ‘East Africa Arts Entertainment Awards’ nk’umuhanzi w’umwaka wo mu Rwanda wahize abandi [People's Choice artist of the year- Rwanda].
Ni igihembo yegukanye ubwo yari mu gihugu cya Suede yitegura kuza mu Rwanda mu gitaramo ‘Rwanda Rebirth Celebration’ kizaba ku wa 6 Kanama 2022 muri Bk Arena, azahuriramo n’abahanzi barimo Marina, Kenny Sol, Bushali, Bwiza, Dj Toxxyk na Dj Higa& Dj Rusam.
Hari hashize imyaka ibiri uyu muhanzi adataramira i Kigali, kuko aheruka muri East African Party yinjije Abanyarwanda mu 2020. Asobanura ko buri gihe akora impinduka mu bijyanye n’ibitaramo akora, ari nayo mpamvu icyo azakora ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022 gitandukanye n’ibindi yigeze akora.
The Ben avuga ko yatunguwe no kwegukana igikombe muri ‘East Africa Arts Entertainment Awards’, ibintu ashimira Imana rurema. Ariko kandi ni icyizere cy’abafana n’abakunzi b’umuziki bakomeza kumushyigikira umunsi ku wundi.
Ati “Ni ibintu byantunguye ariko nanone ndashima Imana kuko ni ibyiza byiyongera mu bindi. Ni cyizere abantu bakomeza kutubonana na nezerewe ku bwabyo.”
Uyu muhanzi agaragaza ko igihembo yegukanye gisobanuye ikintu kinini mu rugendo rw’umuziki w’u Rwanda. Avuga ko ari nk’umugozi ufitwe na bahanzi bose bahujwe no gukurura kugira ngo umuziki w’u Rwanda uzagere ku rwego rwiza.
Akomeza ati “Bivuze ikintu kinini. Bivuze ko umuziki wacu uri kugana ahantu heza. Tumeze nk’abantu bafite umugozi turimo turakurura igihugu cyacu turakizamura ahantu heza, rero imbaraga zanjye, imbaraga z’undi muhanzi zose ziraza zikegerana tukazamura igihugu.”
Kuva muri Mutarama 2020, The Ben yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara album ye nshya. Yigeze kubwira Radio Rwanda ko urubuga rwa ‘iTunes’ rwatinze kwemeza ubusabe bwe bwo gushyiraho izi ndirimbo ari nayo mpamvu igihe yari yatangaje cy’uko iyi Album izaba yasohotse cyarenze.
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, avuga ko iyi Album yariho indirimbo cumi n’ebyiri (12) ariko ko yanongeyeho indirimbo ‘Ibyiringiro’ yakoranye na Fabien uherutse kwitaba Imana.
Iyi Album yatunganyirijwe muri Nigeria. Nubwo bimeze gutya, uyu muhanzi avuga ko nta muhanzi waho bakoranye indirimbo ahubwo ko hari ho indirimbo ‘Go Low’, ‘Can’t get enough’ n’izindi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kanama 2022, nibwo The Ben yageze i Kigali, aho yitabiriye igitaramo ‘Rwanda Rebirth Celebrations’ kizaba ku wa 8 Kanama 2022 muri BK Arena.
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, The Ben yavuze ko yisegura ku bantu bose batekeregereje Album ye kuva mu Ukuboza 2021 yabitangaza.
Ati “Album uyu mwaka igomba kuba byanze bikunze. Ndaboneraho nisegure ku bantu kuko nababwiye Album guhera mu kwa cumi na biri umwaka ushize (Ukuboza 2021).”
Uyu muhanzi yavuze ko gutinda kwa album ye byaturutse bigo yashakaga gufatanya nabyo mu bijyanye no kuyicuruza batumvikana mu bijyanye n’amasezerano.
Yavuze ati “Habamo ibintu bitandukanye bijyanye na ‘Distrubition Company’ twagombaga gukorana nayo kontaro (Contract) ntizahura neza zimwe zisubirwamo izindi zisubirwamo izindi zivamo ariko tugomba gusohora album Abanyarwanda bakayibona muri uyu mwaka uko byagenda kose.”
