Koreya zombi zakozanyijeho mu gatanga gasopo

Kuva Koreya zatandukana ni ubwa mbere zirasanye amasasu,ubundi bateranaga amagambo gusa.

Nov 3, 2022 - 19:34
Nov 6, 2022 - 16:54
 0
Koreya zombi zakozanyijeho mu gatanga gasopo

Intambara ikomeje gututumba hagati ya Koreya (Korea) y'epfo iyoborwa na  Yoon Suk-yeol hamwe na Koreya (Korea)  ya ruguru iyoborwa na Kim Jong-un. Nyuma y'imyaka 69 baterana amagambo gusa ntawe ukora ku ntwaro ngo arase undi noneho uko bigararagara bagiye kurwana bya nyabyo.

Ku wa 02 Ugushyingo 2022, ahagana ku i saa 9:00 za mu gitondo nibwo Koreya ya ruguru yarashe misire eshatu ku nkombe za Koreya yepfo. Ibyo byabaye kubera imyitozo karahabutaka ingabo za Koreya y'epfo zimazemo iminsi hamwe n'ingabo z'Amerika. Kim Jong-un yashakaga gutanga gasopo.

Dore misire zakoreshejwe ku mpande zombi

Nyuma y'amasaha make Koreya ya ruguru iteye ibyo bisasu bya misire,Koreya y'epfo nayo yahise irasa izindi misire eshatu ku nkombe za Koreya ya ruguru mu rwego rwo kuyiha gasopo nayo. Ibi kandi byakozwe mu rwego rwo kwereka Kim ko Koreya y'epfo nayo iryamiye amajanja.

Imvano y'amakimbirane hagati ya Koreya zombi

Nyuma y'intambara ya kabiri y'isi yose mu mwaka 1945, hakurikiyeho intambara y'ubutita, hagati ya Leta zunze ubumwe z'Abasoviyeti na Leta zunze ubumwe z'Amerika. Abanyamerika bagenderga ku mahame ya kapitalizime(capitalism) naho Abasoviyeti bagendera ku mahame ya gikominisite(communism).

Mu mwaka 1950 hari amakimbirane muri koreya ,aho abaturage bo mu majyepfo  batangiye imyigaragambyo. Ibyo bikimara kuba agace k'Amajyepfo kashyigikiwe n'Abanyamerika naho akagace k'Amajyaruguru gashyigikirwa n'Abasoviyete.

Imirwano yatangiye ku wa 25 Kamena mu mwaka 1950 itangijwe na Koreya ya ruguru. Intambara yarakomeye cyane Amerika itera inkunga Koreya y'epfo ndetse n'Abasoviyeti nabo barundira intwaro Koreya ya ruguru. Imirwano yarakomeye kugeza ubwo mu mwaka 1953 bahagaritse intambara habayeho Koreya y'epfo ndetse ni iyaruguru.

Umunsi Korea ya ruguru itera iyepfo (1950)

Guhera icyo gihe basinye amasezerano yo guhagarika imirwano. Ejo ku wa kabiri nibwo bongeye kurasana byeruye . Mu myaka yashize ubundi ibihugu byose byakoraga intambara y'amagambo ariko ntihagire ukora ku ntwaro ngo arase undi.

Intandaro  yo kurasana aho yaturutse

Byose byatangiranye n'amagerageza y'ibisasu bya kilimbuzi ku ruhande rwa Koreya ya ruguru. Muri uyu mwaka Koreya ya ruguru yakomeje kugerageza ibisasu bikaze.Iyo igerageza ibyo bisasu Perezida Kim Jong-un avuga ko ari gutanga gasopo kuri Leta zunze ubumwe z'Amerika n'inshuti yazo Koreya y'epfo.

Koreya ya ruguru igerageza ibisasu bya Hypersonic 

Nyuma yo kugerageza ibisasu byinshi ku ruhande rwa Koreya ya ruguru,Koreya y'epfo nayo yatangiye imyitozo karahabutaka ifatanyije n'Abanyamerika. Guhera tariki ya 31 Ukwakira 2022 Amerika na Koreya yepfo batangije imyitozo karundura bifashisha indenge zirenga 200 z'intambara n'ibindi bikoresho byinshi.

Imyitozo hagati ya Koreya yepfo n'Abanyamerika 

Koreya ya ruguru ikibona iyi myitozo yatangaje ko ibi bigaragaza ko Koreya y'epfo ifatanyije n'Abanyamerika bagiye gutangiza intambara kuri Koreya ya ruguru. Ibi byarakaje ubutegetsi bwa Koreya ya ruguru bwavuzeko ibyo ari ubushotoranyi batanga gasopo ko iyo myitozo ikwiye guhagarara. 

Koreya ya ruguru yateye misire ku nkombe za Koreya y'epfo mu rwego rwo kuyiha gasopo gusa Koreya y'epfo nayo yabibonye nk'ubushotoranyi maze nayo ihita iyisubiza. Icyakora nyuma y'uko buri ruhande ruteye misire eshatu ntizigire uwo zihitana cyangwa ngo zangize impande zombi zaratuje.

Iyi ntambara iramutse itangiyeho gato Koreya ya ruguru yakoresha intwaro kilimbuzi kuko izibitse ku bwinshi ariko ku rahande rwa Koreya yepfo nayo ako kanya intambara Abanyamerika bahita bayitumiramo nta kabuza kandi nabo bakora ku bisasu byabo kilimbuzi.