YAZENGURUTSE ISI YOSE ARI KU IPIKIPIKI

Ni umurwanyi w'impinduramatwara za rubanda wazengurutse Umugabane wose wa America ku ipikipiki.

Nov 30, -0001 - 00:00
 0

Mu ijoro ryo kuya 14 Kamena 1928 nibwo uwamenyekanye nk'umurwanyinyi w'impinduramatwara za rubanda n'inyeshyamba y'amayeri ahambaye Che Guevara yavukiraga muri Argentina mu mugi wa Rosario . Ababyeyi be bamwise Enesto Guevara de la Serna wamenyekanye ku izina rya CHE bivuze Mutarambirwa ,Utaruka atageze kuntego. Erenesto Guevara ababyeyi be ni Erenesto Guevara Lynch na Celia de la Serna.

Che yari umunyeshuri muri kaminuza yo mugihugu cye Aho yiga ibijyanye n'ubuganga maze yiyemeza kubihagarika akora urugendo rwo kuzenguruka Umugabane wose wa America ku ipikipiki n'inshuti ye Arberto granada. Bahagurutse mu Argentina ku wa 4 Kamena 1952 baca muri Peru baca muri Chile Ari naho ipikipiki yabo yapfiriye barayihasiga. Ipikipiki yabo bari barayise La Poderosa II bivuze intarushwa. Basoje urugendo nyuma ya amazi umunani barusoreje muri leta zunze ubumwe z'America.  Che Yatangiye urwo rugendo agambiriye kureba imibereho y'abaturage bo muri America yepfo uko bari babayeho. yasoje urugendo rwe abonye ukuntu abaturage bakandamizwaga nabagashakabuhake bahagarariwe na America nk'uko yabivugaga. Yasoje urugendo rwe afite umugambi wo kuba umutarage w'isi agaharanira ukwishyira ukizana kwa rubanda rwakandamizwaga.

Mu mwaka 1953 nibwo Che yahuye na Fidel Castro umunya Cuba wabaga  muri Mexico wari warahunze ubutegetsi bwa cuba, biyemeza gukuraho ubutegeti bw'umunyagitugu wayoboraga Cuba Fulgencio Batista Aho batangije urugamba guhera ubwo. Muri urwo rugamba rwo gukuraho ubutegetsi bw'umunyagitugu wayoboraga Cuba Fulgencio Batista niho Che yamamariye cyane nk'umurwanyi w'impinduramatwara za rubanda n'inyeshyamba y'amayeri ahambaye Aho batsinze ingabo za Batista Che Ari we uziyoboye . Aha ninaho yakuye inyenyeri itukura ku ngofero ye ni ipeti rya komanda yahawe na Fidel Castro wari ukuriye umutwe wa M26 Ari nawo Che yari ayoboye bahirika ubutegetsi muri Cuba.

Bamaze guhirika ubutegetsi muri Cuba Che yongeye kwiyogoshesha ubwanwa bwe n'umusatsi bya murangaga maze yiyemeza kongera kwegura imbunda avuga ko hari abaturage bakiyoborwa kugahato nabagashakabuhake maze asezera umusangirangendo w'ibihe byose  Castro.

Mu ibanga rikomeye cyane Che yerekeje muri Repubirika iharanira Demokarasi ya Congo mumwaka 1965 Aho yashakaga naho gushyira ubutsegetsi mumaboko y'abaturage ba Congo. Muri Uru rugamba rwo muri Congo Guevara ntiyigeze ahirwa muntambara zose yakoze kuko hano byaramunaniye guha ubutegetsi abaturage ba Congo nk'uko yabyifuzaga. Bivugwa ko Che gageze mumashyamba ya Congo ahagana muri Gashyantare 1965 Aho yahamaze amezi atandatu maze aragenda.

Abanyarwanda kumigani yabo bakungahayeho bati"Urugiye keshyi ruhinyuza intwari" uyu nawe yavuye muri Congo yerekeza muri Bolivia Aho yashakaga naho guhirika ubutsegetsi bwari bushyigikiwe na America, Ari ko ntiyahiriwe kuko aho yasanze ubutasi bw'America Central Intelligence Agency (CIA)  bumutegeje maze buramwivugana.

Mu gitondo cyo ku wa 9 Nzeri 1967 nibwo inkuru y'inshamugongo yasakaye ku isi yose ko umurwanyi kabuhariwe w'ntambara za kinyeshyamba akaba n'umurwanyi w'impinduramatwara yitabye IMANA yivuganwe n'ingabo za Bolivia zibifashijwemo na CIA.  Guhera ubwo isi yose itangira kumenya umugabo w'ikirangirire wahanganye n'abanyamerika ivumbi rigatumuka.

Ubu ni Intwari rurangiranwa isi yose baramuzi kuva ku ifoto ye imwe rukumbi yafotowe Ari nayo yamenyekanweho n'ingofero ye iriho inyenyeri itukura. Uramusanga ku nkuta z'amazu mu mijyi no kumyambaro imihanda y'isi yose. Urubyiruko rumubonamo ishusho y'impirimbanyi y'impinduramatwara za rubanda.

Files