Iminsi 186 mu ntambara ihuje Ukraine n'u Burusiya

Kuri iki cyumweru abasirikare ba Perezida Vuldmir Putin batatse Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine kungoro ye Kyiv.

Aug 28, 2022 - 23:35
Nov 16, 2022 - 08:39
 0
Iminsi 186 mu ntambara ihuje Ukraine n'u Burusiya

Nkuko tubikesha  ikinyamakuru kabuhariwe mu nkuru zicukumbuye  ku ntambara ya Ukraine n'u Burusiya  cy'  i Moscow mu Burusiya kwa Vuldmir Putin kitwa Russia Independence cyatangaje ko ingabo z'u Burusiya zatatse ingabo za Ukraine ku ngoro y'umukuru w'igihugu wa Ukraine  Perezida Volodymyr  Zelenskyy bagambiriye kumufata mpiri, ari ko ntibyabashobokera. Iki kinyamakuru cyatangaje ko habaye imirwano ikomeye hagati y'ingabo z'u Burusiya niza Ukraine, ari ko bikarangira  Zelenskyy aciye murihumye abasirikare ba Putin bari bariye karungu.

Muri iyi minsi Perezida Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy ari gusimbuka imitego y'ingabo z'u Burusiya, aho zidasiba kumutega ibico by'amakomando akahikura nta nkuru.Uko bigaragara mu maso y'abasesenguzi biyi ntambara biragaragara ko Putin agambiriye gufata Volodymyr  Zelenskyy ari muzima, gusa ingabo ze ntiziramushyika.

                  Ukraine ikomeje kwakira inkunga za gisirikare

Tunyujije amasomo mu kinyamakuru karundura cyo muri leta zunze ubumwe z'America kitwa The Washington Post cyatangaje ko Leta yamerika yemeje indi nkunga rutura yo kujya gufasha ingabo za Ukraine.

Tubibutse ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi byiyemeje kujya inyuma ya Ukraine bayiha intwaro ngo ihangane n'igisirikare kintarumikwa cya Peresida Vuldmir Putin. Gusa nubwo ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi bikomeje kurundira intwaro igisirikare cya Ukraine ari ko ntizirahangara igisirikare cy'Uburusiya.

Leta yamerika yatangaje ko umwihari ko uri muri izi ntwaro bagiye guha Ukraine nuko zo noneho zizanyunzwa mu nyanja, dore ko izindi zacishwaga mu kire no muri za gariyamoshi, ariko igisirikare cy'u Burusiya cyazivuniye umuheto. Bitanganzwa ko 30% by'intwaro Ukraine yakira arizo zigera kurugamba izindi igisirikare cy'u Burusiya buzishwanyaguza zitaragera kumirongo y'urugamba.

Tubibutse ko ibitero bidasanzwe by'u Burusiya kuri Ukraine byatangiye kuri tariki ya 24 Gashyantare 2022, nk'uko Perezida Vuldmir Putin yatangaje ko atari intambara ahubwo ari ibitero bidasanzwe bya gisirikare bigambiriye kubuza Ukraine kwinjira mu muryango wo gutabarana wa NATO no guca Abanazi bashya bari muri Leta ya Ukraine ndetse no  kurengera Repubirika za rubanda za Donetsk na Luhansk zatangaje ubwigenge zikaba zituwe nabavuga ururimi rw'ikirusiya.

Abasesenguzi n'impuguke mu by'intambara bose ntawe ubona neza uko iyi ntambara ya Ukraine n'u Burusiya izarangira.Reka dutegereze turebe amaherezo yiyi ntamabara ikomeje guhitana benshi, ikaba ikomeje no gutuma ibiciro bizamuka ku masoko