U Rwanda rwifatanyije na Africa yose bizihiza umunsi wahariwe kurwanya ruswa

Kuri uyu wa mbere 11 Nyakanga 2022,u Rwanda rwifatanyije n'ibindi bihugu hizihizwa umunsi wahariwe kurwanya ruswa hazirikanwa ku bibi bwayo ndetse n'uburyo iteza ibihombo kuri uyu mugabane.

Jul 11, 2022 - 18:20
Jul 12, 2022 - 13:07
 0
U Rwanda rwifatanyije na Africa yose bizihiza umunsi wahariwe kurwanya ruswa

Ni igikorwa ngarukamwaka kuko wizihizwa buri tariki 11 Nyakanga, ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’u Rwanda rurimo, byizihiza Umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya ruswa.

Muri iki gikorwa hanarebwa intambwe imaze guterwa, ariko hanitabwa ku ngamba zinoze zo guhashya ruswa n’uburyo zishyirwa mu bikorwa.

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko Afurika buri mwaka ihomba miliyari $50, kubera ihererekanya ritemewe ry’amafaranga ririmo ruswa.

Ibi bikorwa byo kurwanya ruswa ngo bigomba gushyirwamo imbaraga hagamijwe kubaka Afurika ifite iterambere ryihuse kandi rirambye.

Raporo iheruka ya Corruptions Perception Index 2021 ikorwa n’Umuryango Transparency International, yashyize u Rwanda ku mwanya wa 52 ku Isi mu kurwanya ruswa.

Ubushakashasi bwa CPI 2021 bugaragaraza ko mu myaka yashize, ikigero cya ruswa mu Rwanda kitagiye gihinduka cyane mu bijyanye no kwiyongera cyangwa kugabanyuka, kuko ubu rufite amanota 53% mu 2021 ruvuye kuri 54% rwariho mu 2020.

Muri rusange, ubushakashatsi bugaragaza ko kuva mu 2012 u Rwanda rwari rufite amanota 54% mu kurwanya ruswa.

Ku rundi ruhande ariko, CPI 2021 igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 52 ruvuye kuri 49 rwariho umwaka wabaje. Ni ukuvuga ko rwasubiye inyuma ho imyanya itatu yose.

Ni mu gihe kandi rwashyizwe ku mwanya wa gatanu mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Umwaka ushize u Rwanda rwari ku mwanya wa kane.

Ibiro by’Umuvunyi Mukuru bitangaza ko u Rwanda nk’Igihugu cyashyize umukono ku masezerano yo kurwanya ruswa muri Afurika, buri mwaka rwizihiza uyu munsi.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvunyi Mukuru rivuga ko "Uyu munsi aba ari umwanya mwiza wo gusesengura ibimaze kugerwaho no gusuzuma inzitizi zigihari muri uru rugamba."

Umunsi nyafurika wahariwe kurwanya ruswa muri uyu mwaka wizihije hifashishijwe insanganyamatsiko igira iti "Kurandura ruswa ,inkingi y’iterambere rirambye."

Uyu munsi washyizweho mu mwaka wa 2017 hashingiwe ku masezerano yasinywe n’ibyo bihugu byiyemeza gukumira no kurwanya ruswa, yasinyiwe i Maputo muri Mozambique mu 2003, atangira gushyirwa mu bikorwa muri 2006.

Amaze gushyirwaho umukono n’ibihugu 47 biri muri uwo Muryango.

Hari icyizere ko ibihugu bya Afurika nibikomeza gukorera hamwe mu kurwanya ruswa, nta kabuza izaranduka kandi bizafasha kugera ku cyerekezo cy’Afurika 2063.

Ibi byafashije kandi bikomeza gufasha Africa kwisuzuma no kureba ahakenewe kugerekwa itafari.