U Rwanda rwatsinzwe urubanza ku ifungwa ry’imipaka yarwo na Uganda

Kuri uyu wa 23 Kamena 2022, Urukiko rw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EACJ) rwemeje ko Leta y’u Rwanda yafunze imipaka iruhuza na Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.

Jun 24, 2022 - 10:41
 0
U Rwanda rwatsinzwe urubanza ku ifungwa ry’imipaka yarwo na Uganda

Iki cyemezo cyafashwe n’abacamanza batanu b’urukiko: Dr Yohane Masara, Monica Mugenyi, Dr Charles Nyawello, Charles Nyachae, Richard Muhumuza na Richard Wejuli.

Aba bacamanza bari bayobowe na Dr Masara, bemeje ko ifungwa ry’imipaka ya Cyanika na Gatuna "ryakozwe na Leta y’u Rwanda" muri Gashyantare 2019 rinyuranye n’amasezerano ya EAC yo kubaho k’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.

Umunyamategeko Steven Kalali wo muri Uganda yareze Leta y’u Rwanda ihagarariwe n’Intumwa Nkuru yayo muri Mata 2019, ayishinja gufunga iyi mipaka yabonaga ko bihabanye n’amasezerano ibihugu bya EAC byagiranye.

Urujya n’uruza ku mipaka ya Cyanika na Gatuna rwahagaze ubwo Leta y’u Rwanda yashinjaga iya Uganda gushimuta no guhohotera Abanyarwanda babayo, ibagira inama yo kudasubira muri iki gihugu ku bw’umutekano wabo.

Leta y’u Rwanda yayifunguye muri Werurwe 2022, nyuma y’uruzinduko rw’ubwiyunge umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagiriye i Kigali.

Uregwa yasabaga urukiko gutesha agaciro ikirego cya Me Kalali, isobanura ko nta shingiro gifite.

Urukiko rwa EAC nk’uko Daily Monitor yabitangaje, rwasabye Leta y’u Rwanda kutongera kurenga ku masezerano rwasinye hamwe n’ibindi bihugu bigize uyu muryango.

safari Garcon Multiskilled Journalist