Igihugu cya mbere muri Afurika cyashyigikiye ibirego DRC irega u Rwanda byerekeye M23

Afurika y’Epfo yabaye igihugu cya mbere gishyigikiye ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gufasha M23.

Jun 23, 2022 - 10:32
 0
Igihugu cya mbere muri Afurika cyashyigikiye ibirego DRC irega u Rwanda byerekeye M23

Afurika y’Epfo yashyigikiye ibirego bya RDC ku Rwanda binyuze muri Perezidante w’Inteko ishinga amategeko yayo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula.

Ku wa Kabiri tariki ya 21 Kamena uyu mugore cyo kimwe n’abandi bakuru b’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, bagejejweho ijambo na Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya RDC, Christophe Mboso wabasobanuriraga buryo ki igihugu cye cyatewe n’u Rwanda.

Uyu yagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda zigaruriye Umujyi wa Bunagana zitwikiriye umutwe wa M23, ibyo yagaragaje nka nyirabayazana yo kuba igihugu cye cyarasheshe amasezerano cyari cyarasinyanye n’u Rwanda arimo guhagarika ingendo za RwandAir ku butaka bwacyo.

Mboso yunzemo ko igihugu cye cyanahagaritse amasezerano cyari gifitanye na Uganda, kuko na yo yagize uruhare mu cyo yise ibitero by’u Rwanda kuri RDC.

Ni ibirego byahawe umugisha na Nosiviwe wagaragaje ko kuba M23 yarongeye kubura umutwe nyuma y’imyaka icyenda yaratsinzwe ari ukubera ko ishyigikiwe n’ibihugu by’ubushotoranyi.

Ati: "Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagaragaje ko hakenewe gushinga itsinda rikomeye ryo guhashya inyeshyamba za M23. Izi ngabo zari zigizwe na Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Zari zifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa RDC, zifite ubutumwa bwo kurandura M23."

Uyu yavuze ko "Izi nyeshyamba zari zararanduwe muri 2013 zongeye kubura umutwe kubera ko ziterwa inkunga n’ibihugu by’ibituranyi."

Umukuru w’Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo yakomeje avuga ko akanama gashinzwe umutekano gakwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo RDC ibone ubufasha bwose ikeneye, mu rwego rwo kurangiza amakimbirane ari mu Burasirazuba bwayo.

Yavuze ko igihe kigeze kugira ngo hongere habyutswe umutwe w’ubutabazi w’ingabo zo mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo washinzwe muri 2013.

Ati: "Nk’uwabaye Minisitiri w’ingabo za Afurika y’Epfo mu gihe cy’imyaka icyenda, nzi ibyabaye byose kandi mfite ubunararibonye ku biri kubera mu Burasirazuba bwa RDC".

"Iki kiganiro nikirangira hagomba gufatwa icyemezo kandi kigashyikirizwa Umunyamabanga mukuru ku bakuru b’ibihugu na za guverinoma. Burigade y’Ingabo za Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania igomba guhuza imbaraga n’izindi ngabo kugirango ibihugu byose bigire uruhare mu kugarura umutekano muri RDC".

Afurika y’Epfo yemeje ko M23 ifashwa n’ibihugu by’ibituranyi mu gihe MONUSCO iri gufatanya n’Ingabo za Congo Kinshasa kurwanya uriya mutwe iheruka gutangaza ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko uri guhabwa umusada na RDF nk’uko bivugwa.

 

safari Garcon Multiskilled Journalist