Kenya: Ubugiraneza bwa Ruto, bwatumye Abanyakenya bamwikoma

Ibiribwa Ruto yahaye Abanyasomalia byatumye abaturage be bamwikoma, ngo ntabitaho.

Nov 4, 2022 - 16:23
Nov 4, 2022 - 16:40
 0
Kenya: Ubugiraneza bwa Ruto, bwatumye Abanyakenya bamwikoma

Igikorwa cy’ ubugiraneza cya William Ruto cyatumye Abanyakenya bamwikoma.


Kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022, nibwo Abanyakenya bazengurutse mu midugudu itandukanye abandi baca ku mbugankoranyambaga, bamaganira kure ibyakozwe na Perezida wabo, William Ruto; ku munsi w’ejo ku wa Kane nibwo amashusho yasakajwe ku mbugankoranyamabaga agaragaza  igikorwa cyo gupakira indege y’Igisirikare ( Kenya Defence Forces, KDF) ibiribwa byoherejwe muri Somalia gufasha Abanyasomalia bagizweho ingaruka n’ ibitero by’ iterabwoba. 


Amakuru ava muri Somalia, ahamya ko ibitero biherutse kugabwa mu murwa mukuru, Mogadishu byahitanye abagera  ku 125 naho abagera kuri 300, babikomerekeyemo. Ni ibitero byashinjwe umutwe w’ iterabwoba wa Al- Shabaab.


Igitangazamakuru, DailyPost cyatangaje ko icyo gikorwa cyazamuye uburakari bw’ Abanyakenya batari bake cyane cyane abatuye mu gace ka Turkana, bavuga ko inzara ibarembeje. Bavuga ko yagakwiye kubanza gufasha abaturage barembejwe n’ inzara imbere mu gihugu, ngo abandi akazabitaho  abe bameze neza.


Ubwo burakari ntibwabujije indege y’ igisirikare guhagurukana ibyo biribwa, ibishyira Abanyasomalia.  Icyigera i Mogadishu yakiranywe ubwuzu n’ abarimo Minisitiri w’ Ubuzima wa Somalia, Dr. Alhaji Abubakar n’ ambasaderi wa Kenya muri Somalia, Thomas Chepkuto.


Igihugu cya Kenya ni kimwe mu byo mu burasirazuba bw’ Afrika, cyahuye n’ amapfa y’ izuba. Abanyakenya batari bake ntiborohewe n’ ingaruka zayo. Ibyo byatumye abaturage ba Kenya batabyumvikanaho na we.

 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.