Miss Mwiseneza Josiane aritegura amasomo

Miss Mwiseneza Josiane wabaye nyampinga wakunzwe n’abanyarwanda (Miss Popularity) wa 2019 yakuyeho urujijo rwo kujya hanze y’u Rwanda.

Nov 30, 2021 - 13:08
Nov 30, 2021 - 13:09
 0
Miss Mwiseneza Josiane aritegura amasomo

Aganira na DC Tv Rwanda yatangaje ibintu byinshi birimo ubuzima bwe budakunze kujya hanze. Ati:”Muri iyi minsi ndahari kandi ndi kwita ku mishinga yanjye”. Miss Josiane ufite hotel yitwa Lake Side ari kwamamaza yanavuzeko aherutse kuhasohokera agahura n’abamutoye babaga hanze y’u Rwanda.

Uyu mwari utuye I Kigali nubwo akomoka I Karongi yavuzeko adateganya kujya hanze ahubwo yitegura gutangira ishuri. Ati:”Jye sinteze kujya hanze y’u Rwanda kuko nzaguma mu Rwanda”.

Umubano we na Sunday Justin

Miss Mwiseneza inyungu ze zicungwa na Sunday Justin kandi hari byinshi yunguye uyu mwari. Ati:”Hari icyo nungukiye mu gukorana na we”.

Miss Mwiseneza ni inshuti ya Mimi Miraj. Ati:”Hari byinshi duhuriyeho kandi tuganira cyane. Byarenze ubushuti ubu ni umuvandimwe wanjye”.

Inzozi za Miss Josiane yazigezeho

Uyu nyampinga wakunzwe cyane avugako”Nasabye Imana kunshyira mu gisata cy’imyidagaduro (showbiz) kandi nabigezeho”.

 Inkuru ya Mwiseneza Josiane ishingiye ku buryo yinjiye mu irushanwa agenze ibilometero birenga 10 ndetse afite abikomere ku mano yakoze benshi ku mutima ituma bamwe biyemeza kumujya inyuma.

Igihiriri cya benshi baramushyigikiye banamwemerera ibihembo bitandukanye birimo amafaranga, imodoka, akazi n’ibindi.

Uyu mukobwa yari ashyigikiwe n’abamuzi ndetse n’abatamuzi bahurizaga ku kuba akwiye kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019 kuko ngo n’abo bivugwa ko ari beza bambitswe ikamba nta kintu kinini bakoze mu byo bari bahize.

Mu bakobwa 37 bagombaga kuvamo 20 berekeza muri ’Boot camp’, Josiane yatambutse yemye hashingiwe ku majwi yagize mu bamutoye kuri ’SMS’. Yajyanye n’abandi i Nyamata mu mwiherero, amafoto ye ahererekanwa na benshi bashyiragaho ibitekerezo bimutandukanya n’abandi.

Mbere y’uko umunsi nyirizina ugera wo kumenya Nyampinga w’u Rwanda, mu minsi itanu hagombaga gutaha umukobwa umwe. Ku munsi wa nyuma w’irushanwa yahawe ikamba ry’umukobwa wakunzwe (Miss Popularity) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Nyuma yaho benshi bagiye biyitirira gukundana n’uyu mukobwa warumaze kuba kimenyabose, ndetse nawe akagaruka mu itangazamakuru abihakana yivuye inyuma anashimangira ko mubimuraje ishinga ibyo gukundana bitarimo ko ahubwo afite imishinga myinshi ahugiyemo.

Ku wa 15 Nyakanga 2020 Mwiseneza Joasiane yambitswe impeta y’urukundo na Tuyishime Christian, wahamije ko bamaze imyaka itatu bakundana. Bibaye ari byo bakabaye barakundanye muri 2017 mbere yuko Josiane yitabira Miss Rwanda ngo abe ikimenyabose.

Gusa hari andi makuru avuga ko uyu musore iby’urukundo atabikozwaga dore ko ngo kwambika uyu mukobwa impeta byagombaga gutuma amenyekana ndetse nibyo akora bikamenyekana muri make yararangamiye inyungu z’amafaranga kuruta inyungu z’urukundo.

Ibi kandi yanabihamije abicishije ku rukuta rwe rwa instagram aho yashyize ifoto hanze ari kumwe n’undi mukobwa bivugwa ko bagiye kubana ndetse akanashimangira ko bakundanye kuva muri 2018. Ibi nabyo bibaye ari byo niba koko yaranakundanye na Josiane, byaba byerekana ko kuva 2018 yakundanaga n’abakobwa babiri kandi bose gahunda ari ukubana.

Ku mbuga nkoranyambaga zaba bombi, Josiane amaze iminsi yomeka amafoto ye bwite ku rukuta rwe rwa Instagram. Ku rundi ruhande, Christian we ku rukuta rwe rwa instagram amaze iminsi yomekaho amafoto ye numukobwa bivugwa ko ari we bazabana bari mumunyenga w’urukundo. Miss Mwiseneza Josiane arajwe ishinga no kujya kwiga ibindi byose avugako nta cyo bimumariye kandi atabyitayeho.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175