DRC, u Rwanda bemeye kwiyunga mu nama yabereye i Luanda.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n'u Rwanda bemeye "kuyoboka ibiganiro" nyuma ya amakimbirane ashingiye ku mirwano y'inyeshyamba mu burasirazuba bwa DRC, nk'uko perezida wa Kongo yabitangaje ku wa gatatu nyuma y'ibiganiro byokwiyunga.

Jul 7, 2022 - 18:25
 0
DRC, u Rwanda bemeye kwiyunga mu nama yabereye i Luanda.

DRC, u Rwanda bemeye kwiyunga mu nama yabereye i Luanda.


Imirwano yadutse hagati yingabo za congo ninyeshyamba za M23 kandi irakomeje.

DRC yashinje inshuro nyinshi u Rwanda gushyigikira M23, ikirego urwanda rwahakanye.

Umuhuza mwibibiganiro Perezida wa Angola Joao, Lourenco yagize ati: "Nejejwe no kubamenyesha ko twagize ibisubizo byiza, kubera ko twumvikanye ku ihagarikwa ry'imirwano, ndetse no mu zindi ngamba".

Ibiro bya Tshisekedi byavuze ko hashyizweho "uburyo" bugamije guhuza umubano w’ububanyi n’amahanga, harimo no guhagarika imirwano irimo numutwe yitwara gisirikare wa M23 mu burasirazuba bwa DRC.
Ibi byatangajwe nyuma y’ibiganiro by’umunsi wose byatangajwe ko "byasojwe humvikanweho guhagarika imirwano".

M23 yatangije imirwano nyuma yogushinja guverinoma ya Kongo kutubahiriza amasezerano yo kwinjiza abarwanyi bayo mu gisirikare.

 Mu kwezi gushize, abarwanyi ba M23 bigaruriye umujyi ukomeye wa Bunagana.
Mu biganiro byo ku wa gatatu birangiye, perezida wa DR Kongo yavuze ko uko ari batatu bahisemo "inzira yamahoro hagati ya DRC n'u Rwanda".

kugirango bigerwehobiyemeje gushyiraho komite ihuriweho na DRC n'u Rwanda, igomba kubera i Luanda ku ya 12 Nyakanga

Lourenco, akaba kandi n’umuyobozi w’inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR),yavuzeko byaba byiza umubano wibi bihugu byombi Ubaye mwiza kurushaho cyane ko Ari ibituranyi ashyigikirako bayiboka inzira yamahoro aho kubana nabi.