Abahanzi batanu bapfiriye imbere y'abafana.

Hari abahanzi benshi bagiye bitaba Imana ariko hakaba n'abapfiriye imbere y'abafana bari kubaririmbira.

Dec 24, 2021 - 12:12
Dec 24, 2021 - 13:51
 0
Abahanzi batanu bapfiriye imbere y'abafana.

Umuntu aravuka agakora ibikorwa bitandukanye ariko iherezo rye ni urupfu gusa ariko bibabaza abasigaye iyo bibutse ko batazongera kumubona n'ibikorwa bye, bibabaza kandi cyane abantu babonye undi muntu yitabye Imana. Hari abahanzi batandukanye baguye ku urubyiniro bari gususurutsa abakunzi babo aribo; 

         5.TY Longley 

Yavutse ku wa 4 ukwakira 1971 ahitwa Pennsylvania muri Leta zunze ubumwe z'Amerika akaba yaracurangaga gitari akanaririmba, yapfuye ku wa 20 gashyantare 2003 umugore we atwite inda y'amezi atatu yaje kuvukamo Christopher Longley.

     4. David Olney

Yavutse ku wa 23 werurwe 1948 aza kwitaba Imana ku wa 18 mutarama 2020 ahitwa Florida muri Amerika yishwe n'indwara y'umutima aho yari ari kuririmba indirimbo ya gatatu ayigeze hagati araceceka afunga amaso aba yitabye Imana. Yapfuye amaze imyaka 50 akora umuziki afite album 20.

     3.Irma Bule 

Umuhanzikazi uvuka mu gihugu cya Indonesia akaba ari naho yapfiriye ubwo yari ari kuririmbira abakunzi be hanyuma arumwa n'inzoka ya scropion ahita agwa kuri stage ku wa 4 mata 2016 yari afite abana babiri Muwan na Bunga Putri.

     2.Johnny Watson

Umuhanzi wavukiye muri Leta ya Texas ku wa 03 gashyantare 1935 aza kwitaba Imana imbere y'abafana ku wa 7 gicurasi 1996 muri Japan ahitwa Yokohama yicwa n'indwara y'umutima. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 1952-1996.

       1. Bruce Hampton

Yavutse ku wa 30 mata 1947 aza kwitaba Imana ku wa 1 gicurasi 2017 imbere y'abafana be muri Georgia ahitwa Atlanta azize indwara y'umutima ubwo yagwaga kuri stage bagize ngo ahaguye ku ubushake ngo ashimishe abafana bakomeza kuririmba babonye etegutse bajya kureba basanga yenda gupfa bamujyana ku ibitaro bya Emory university hospital aba ariho agwa.

 

Chekhov Journalist ✅