Ubuzima n'amateka ya Sibomana Emmanuel
Ababyeyi bamwise SIBOMANA Emmanuel, yavutse ku itariki 12 Gashyantare mu 1985, mu Ntara y'Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma, Akagali ka Gasoro. Avuka kuri SIBOMANA Enias utakiriho, na MUKANDANGA Marthe ukiriho.
Ni umwana wa gatatu mu muryango w'abana batanu, muri bo abana babiri ni abagore bubatse. Sibomana Emmanuel benshi bamuzi nka Patrick kubera gukina mu Urunana DC . Ariko hari n'abamwita "Papa Stars'' (Papa w'abastar). Iri zina rya ''Papa Star'' yaryiswe biturutse ku abanyamakuru b'imyidagaduro bo mu Rwanda barimwise, bakaba baragendeye ku mafoto agaragara ari kumwe n’ibyamamare bifite amazina akomeye ku Isi nka Ne-Yo, Diamond Platnumz, Don Moon n'abandi baje gutaramira mu Rwanda mu bihe bitandukanye, ayo mafoto wayasanga Instagram ye @sibomana.emma
Amashuri yize
Yarangije amashuri yisumbuye muri 2007 muri Nyakabanda Secondary School, aho yize Ubuvanganzo mu ndimi zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahiri n'Igifaransa.
Nyuma y’ibi muri 2008 yinjiye mu mujyi wa Kigali avuye mu cyaro kugirango ashobore kubona amafaranga. Yakoze imirimo y’igihe gito, yaje kwinjira muri Centre Marembo ahitwa Gishushu mu Karere ka Gasabo, aho bamwigishije gukoresha Camera no gutunganya Video. Nyuma y'amezi atatu yahawe Cerificate. Nyuma rero yakomeje kwihugura muri studio zitandukanye muri Kigali / Nyarugenge na Nyabugugo aho yahawe amahirwe yo gukorana na bo mu kubona uburambe.
Uko yatangiye gukora mu bitangazamakuru bitandukanye
Mu 2014 yabonye amahirwe yo kwakirwa na Radio / TV10 atangira yimenyereza hanyuma aza guhabwa akazi kamuhembaga ibihumbi 200 Frws buri kwezi, yaje kongererwa umushahara ugera kuri 250,000 Frws buri kwezi. Ni akazi yakoze imyaka ibiri (2014-2016). Kuri Radio & Tv10 yhakoze nka Cameraman, Utunganya amashusho ndetse n’umunyamakuru ujya gutara, agatunganya akanatangaza amakuru (Reporter).
Muri uwo mwaka kandi wa 2016, yakoranye na Hot Fm 103.6 Fm, yahakoraga nka Radio News Presenter and Reporter.
Kuva mu 2017 kugeza mu 2019 yagiye kuri Radio na Televiziyo ISANGO STAR akaba yari ashinzwe imbugankoranyambaga (Social media manager) yabifatanyaga n'izindi nshingano zirimo kuba Cameraman, Gutunganya amashusho(Video Editor), Umunyamakuru w’imyidagaduro. Yari anafite ikiganiro akora cy’umuryango kitwa MUTIMA W'URUGO.
Kuva mu mpera za 2019 kugeza ubu akorana na ISIBO TV, aho akorera ibyegeranyo byibanda ahanini ku myidagaduro “ISOKO Y'UBWAMAMARE''.
Uko yatangiye gukina ikinamico
Yinjiye mu Ikinamico Urunana mu 2012 akaba akina nka Patrick Musonera, kugeza na n’ubu aracyayikinamo. Mu gusobanura ibyo akina, Patrick ni umusore mu rubyiruko rwo muri Nyarurembo, aho arangwa n’imico/ingeso mbi zirimo uburara, ubusambanyi, kwiba, gushukana, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bisa nkabyo.
Ashimira abayobozi be mu Urunana DC
Sibomana Emmanuel ashimira ubuyobozi bw’urunana umunsi ku wundi budasiba kubafasha, n’umutoza wabo KUBWIMANA Seraphine ukomeza kubaba hafi ndetse n’abanditsi b’iyi kinamico muri rusange.
Ikinamico Urunana itambuka kuri Radiyo BBC Gahuzamiryango ku wa kabiri no ku wa kane saa 6h45 za nimugoroba no ku cyumweru saa 7h30 za mu gitondo ikongera gucaho saa 17h30 za nimugoroba. Ikinamico kandi inyura kuri Radio Rwanda ku wa gatandatu no Ku cyumweru saa 6h45 za mu gitondo na saa 19h45 z'umugoroba.
Ikinamico Urunana kandi inyura kuri Radio 10 ku wa gatatu no ku wa gatanu saa 17h30 no ku cyumweru saa 7h30 za mu gitondo.
Uko yageze mu Itorero INdamutsa rya RBA
Mu mpeshyi ya 2018, yinjiye mu Itorero Indamutsa rya Radio RBA (Rwanda Broadcasting Agency), aho yumvikana mu mazina atandukanye kuko ntabwo ho ari ikinamico y’uruhererekane. Yakuze arota kuzakina mu Indamutsa no gukora itangazamakuru akaba yarakabije inzozi ze.
Ahazaza ha Sibomana Emmanuel
Ari kwiga Icyongereza (English) mu rwego rwo kubasha gukina ikinamico cyangwa se filimi ziri muri urwo rurimi mu bihe bizaza.
Ubizima bwe mu kwemera IMANA
Ikintu gikomeye cyo kubaka ubuzima bwe ariko nyuma y'ibi byose ni imbaraga, urukundo n'ubuntu bw'Imana yakiriye Imana binyuze mu gusenga kugirango abone uburinzi ku Mana. Sibomana Emmanuel avuga ko buri wese amufatiraho urugero mu buzima bwe bwa buri munsi.
Impanuro aha abatoya
Umuntu wese wifuza kuba umukinnyi w'ikinamico ababwira guhora biga bakunguka ubumenyi bushya kandi bagashaka amahirwe ahantu hose. Avuga ko buri muntu akwiriye kumenya icyo ashaka. Yongeraho ko gushaka inshuti zishobora kugufasha kugera ku nzozi zawe ari ingenzi. Gukoresha neza imbugankoranyamba bishobora kugufasha kugera ku byo wifuza muri ubu buzima. Urugero atanga ni uko uwifuza gukina filimi cyangwa se ikinamico yajya yifata amajwi n'amashusho ukayashyira kuri Instagram ukabimenyesha (Tag) abagezeyo barimo abanyamakuru, abakinnnyi n'abandi bari muri uwo mwuga. Sibomana Emmanuel avuga ko gukora cyane kandi utirengagije akazi no gusenga Imana igaha umugisha imirimo y'amaboko yawe.
Indi mirimo akora
Usibye kuba Umukinnyi wa Theatre n'Umunyamakuru,
asobanura kuva mucyongereza kugeza ururimi rwa Kinyarwanda; ni Umusemuzi w'ibitabo kuva mu cyongereza bishyirwa mu Kinyarwanda. Ashobora kugira umuhanzi inama zo gutera imbere mu muziki ndetse ni umwanditsi w'indirimbo. Sibomana Emmanuel ni ingaragu ariko ari mu rukundo. Dore zimwe mu mbugankoranyambaga ze wamwandikiraho:
Instagram: @ sibomana.emma
Facebook: Sibomana Emmanuel
Twitter: @sibomana_emma
YoutubeTOUR WITH ME Official