' SECRET MEMORY' Icyegeranyo cyaje gushimira abantu bakiriho kigaca umuco wo kuvuga ibigwi uwatabarutse-Video
Amavu n’amavuko y’iki cyegeranyo kigenerwa abakiriho inkuru yacyo murayibarirwa na MANZI Gato Felicien
Nyuma y’uko covid-19 igaragaye mu Rwanda taliki 14 ukwezi kwa gatatu umwaka wa 2020 ibikorwa byose bigafungwa ndetse n’abantu bagashyirwa mu rugo natangiye kugenda mpimba amagambo y’ihumure nagendaga nkwirakwiza ku mbugankoranyambaga zitandukanye abantu bakayakunda ayo magambo ahanini yari yubakiye ku ijambo ry’Imana
Nyuma yaho umwe mu bo dukorana mu kiganiro chapa chapa ku isibo tv Mahoro Ketia(Kety) taliki 16 ukwezi kwa gatatu umwaka wa 2020 yagize isabukuru y’amavuko maze aza ku rubuga duhuriraho aduha ibyo tugomba kumuha nk’impano kuko nge nkora ibyegeranyo muri icyo kiganiro ansaba kumukorera icyegeranyo kimuvugaho nange ndabimwemerera musaba kumpa amakuru make ku buzima bwe nsoje kugikora nshyiramo amafoto ye n’inshuti ze maze arabyishimira cyane ndetse mbishyize ku mbugankoranyambaga abantu nabo barabikunda ntangira kubitecyerezaho cyane.
Byarakomeje nyuma ntangira kumva amakuru ko miss Rwanda 2016 yifuza gushyira hanze filimi mbarankuru ivuga ku buzima bwe ndavuga nti’’ese buriya uwakora inkuru ivuga ku buzima bwe nkakusanya amakuru amuvugaho n’amateka ye. Aha nabikoraga ngamije kubimuha ngo musabe ko amaze kuyikora cyangwa atecyereje gukora indi yazemera tugakorana nkabivuga mukinyarwanda (Narrator) narabyutse ndabikora nyuma ntangira urugendo rwo gushaka inomero ye akoresha ngo musangize icyo cyegeranyo gikoze nka filimi mu buryo bw’amajwi.
Byari nka saa mbili za mu gitondo natinye kumuhamagara ambera imfura aranyitaba mugezaho igitekerezo aragishima musaba inomero akoresha kuri wathsap mwoherereza ya nkuru nyuma y’umunsi umwe arampamagara aranshimira atungurwa naho nakuye amakuru ahanini yavugaga ni uko yagiye yitabira amarushanwa n’ibindi biranshimisha cyane gusa bitewe n’ibyishimo by’uko turimo kuvugana yanyubashye amasaha y’ijoro mpita mubwira nti’si ubwo buryo nifuzaga kubikora ahubwo nashakaga kuzakugenera impano y’icyegeranyo kinini ku isabukuru yawe y’amavuko ahita ambwira nukuri wibimbwira ahubwo uzabikore kuva ubwo ntangira kubishyira muri gahunda y’umwaka’’ .
Kety na Emmalito
Byarakomeje bijyanye ni uko nari naratangiye gukora ibyegeranyo bito ku isibo tv(DID YOU KNOW?) nsaba Murenzi Emmanuel(Emmalito) kuzantumira mu kiganiro ariko nkahora ntinya camera cyane gusa ntafite impamvu ifatika yo kujyayo maze rya tsinda twafatanyaga ryari rigizwe na JOBY JOSHUA NA DALTON barambwira ngo dukore icyegeranyo gishimira Emmalito yaba kubwange nk’umuntu wamfashije kuba nkora itangazamakuru uyu munsi wa none abinyujije mu irushanwa rya Talent zone twemeranya kubikora gusa bigoranye kuko ubushobozi bwari bucye twashakaga gukora interview n’abashuti be, yaba abo bakuranye abo bakoranye ndetse n’abandi bagize umuryango we barimo CYUBAHIRO GERALD MAKENA, YVONA bakoranye mu kiganiro the SUN UP ndetse n’inshuti ye yatubwiye inkomko ya Emmalito harimo kandi abana yafashije mu rugendo rw’umuziki nange ubwange maze mu bushobozi bucye turagitegura tugihuza n’isabukuru y’amezi abiri ikiganiro chapa chapa cyari kimaze hari taliki ya 17 Mata 2020.
Icyo gihe narimfite ubwoba bw’uko aribwakire kwibona mu mashusho yacagaho mu buryo bw’ako kanya amugaragaza mu bwana bwe, uko yanganaga icyo gihe, inshuti ze ndetse n’ubundi buzima bwe abantu batari bazi. Nyuma nanyuzwe n’uburyo yabyakiriye.
Nyuma yaho twaricaye dusanga ibintu bishoboka twibaza tuti ese kuki umuntu bamushima atakiriho nyamara bwaba uburyo bwo kubikora kandi mu buryo bwiza bw’amajwi n’amashusho?
Uko SECRET MEMORY YAGUTSE
Nyuma y’aho naje kubyagura ariko mu bundi buryo mfatanyije n’abandi bashuti bange bangira inama yo kujya nkora ibyegeranyo bito bikozwe mu buryo bw’impano zagenerwa umuntu wagize isabukuru y’amavuko, ku munsi w’ubukwe ariko bigakorwa mu buryo bw’ibanga kuko icyo gihe ibi birori byari byahagaritswe.
Ntago byari byoroshye kubitangira bijyanye n’ubushobozi bw’amafaranga ndetse no kumenya aho duhera
Taliki 30 ukwezi kwa gatanu 2020 izina ‘Secret Memory’ rihimbwa rityo bivuze ko kwari ugukora ibintu mu buryo bw’ibanga ariko byibutsa rwa rwibutso rw’abantu runaka bari baziranye mu bihe bikomeye tugamije gushimira umuntu akiriho, dushaka kumwibutsa ibihe byiza bagiranye, ibyiza yamukoreye ndetse n’ibindi.
Tureba abo twakorera mu rwego rwo kubyamamaza duhitamo Ishimwe Mersa nk’umukobwa wari umwe mu nshuti zacu tuganira uburyo twavugana n’abagize umuryango barimo n’inshuti ze baratwemerera turayitunganya turimo kuyimwereka ararira. Ku bwange narishimaga kumafaranga macye twahawe nk’itike twaricaye twigurira akantu bikomeza bityo.
Murwego rwo kwamamaza ibyo dukora twifuje gukorera abantu benshi ariko b’ibyamamare tubifashijwemo n’inshuti zabo abo barimo
ABO TUMAZE GUKORANA NABO
MUTESI JOLLY twafashijwemo na mukuru we
Umunyamakuru ukorera radiyo ‘Kiss fm’ Antoinette Niyongira aha twafashijwemo n’umutware we n’inshuti ze zirimo Aisa cyiza ukorera kuri royal fm, Michelle Iradukunda umukozi wa RBA Cyuzuzo Jeanne Darc na Miss hertage 2015 Keza joan na Uncle AUSTIN bose bakorera kiss fm
Ishimwe Mersa
Umunyamakuru Murenzi Emmanuel
Mbabazi shadia(Shadboo)
Nyarwaya Innocent (YAGOFOREAL)
Twakoze n’izindi documentary ntoya zigamije kwifuriza abantu isabukuru nziza y’amavuko barimo perezida Paul Kagame. Iki ni kimwe mu byegeranyo twakoze nkayikunda cyane bitewe nuko abantu bayikoresheje ku munsi w’isabukuru ye ‘’y’amavuko taliki ya 23 ukwakira 2020.
Harimo kandi ibyegeranyo byerekeye urugamba rwo kwibohora
Ibyegeranyo bivuga ku kurwanya abapfobya bakanahakana Jenocide yakorewe Abatusti 1994 yifashishijwe mu mwaka wa 2020 na 2021
Ibyo twaje gucyemura
Kwirinda ko abantu bashimira umuntu atakiriho. Dukorana n’inshuti n’umuryango w’uwagize isabukuru y’amavuko tugakora SECRET MEMORY y’igihe gito cyiri hagati y’iminota 10 na 15 cyerekanwa ku munsi we nyirizina nyuma yo gukata umutsima(CAKE).
Harimo kandi gukora SECRET MEMORY y’imiryango
Ibi twabitecyereje nyuma yo kubona ko imiryango ihura ku minsi y’ubukwe no mu byago honyine nyamara mu bijyanye n’imibanire ntacyo bifasha imiryango twatangiye rero gukora ibi byegeranyo ahanini bishingiye ku mukuru w’umuryango, abagize umuryango ndetse n’inshuti z’umuryango tukavuga amavu n’amavuko yawo nyuma wa muryango ugahurira hamwe ugasabana ku munsi bahisemo mugihe bareba cya cyegeranyo usibye ubusabane cyongera haba hirindwa izima ry’umuryango no kubura amwe mu makuru aba yerekeye umwe muri bo.
SECRET MEORY yo mu bukwe
Iyi iba irimo ahanini abagize umuryango ariko barangajwe imbere n’abageni gusa tubikora kuburyo buri umwe atungurwa n’ibikubiyemo byuje impanuro z’ababyeyi mu kinyarwanda cyiza.
Secret memory ikorwa mu bihe bikomeye byo guherecyeza uwitabye imana ku kiriyo
Intumbero
Turifuza ko byakwaguka bikagera ahantu kure cyane aho inshuti yawe, umukunzi, umwana, umubyeyi wawe ndetse n’undi ufite icyo asabonuye mu buzima bwawe cyangwa wawundi wagufashije umugenera iyi mpano ya SECRET MEMORY ikaba urwibutso ruhoraho mu buzima bwe bwose ukabika ya mateka.
Harimo kandi gukorana na buri rugero rw’abantu mu ngeri zose kuko naho bihurira n’inshingano bakora kuko bikorwa mu buryo bw’ibanga bikerekanwa bikabonwa n’abatoranijwe kuri uwo munsi nyirizana honyine.
Ni ubwo hari abari hanze y’u Rwanda batangiye kutugana twateguye ni uburyo n’ababyifuza mu zindi ndimi zitari Ikinyarwanda gusa twahisemo gukora mu rurimi rw’icyongereza n’igifaransa kuko turi itsinda rigari ribikorana ubunyangamugayo burangwa n’ibanga ndetse n’ubunyamwuga.
Our slogan is
‘KEEP the memory’