Abanyeshuri ba mbere batangiye kwerekeza ku mashuri yabo

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021,abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo, batangiye gusubira ku mashuri birinda gukererwa kugera ku masomo azatangira kuwa Mbere w’icyumweru gitaha.

Apr 15, 2021 - 11:24
Apr 15, 2021 - 11:44
 0
Abanyeshuri ba mbere batangiye kwerekeza ku mashuri yabo

Nkuko Minisiteri y’Uburezi iheruka kubitangaza,abanyeshuri baratangira kugenda n’abiga mu mashuri yo mu turere two:

Umujyi wa Kigali: Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.
Amajyaruguru: Musanze.
Amajyepfo: Nyanza.
Iburengerazuba: Nyamasheke na Rusizi.
Iburasirazuba: Rwamagana na Kayonza.

Kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaragara mu Rwanda,imodoka zitwara abagenzi zemerewe gutwara abantu bangana na 50% z’abo zitwara ariyo mpamvu ingendo zatangiye hakiri kare.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2021 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biri mu turere dukurikira; Huye, Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo; Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngororero, Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Gatandatu tariki 16 Mata 2021 hazagenda abanyeshuri biga Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo; Gicumbi, Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi, Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba na Ngoma, Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku Cyumweru tariki 17 Mata 2021 hazagenda abanyeshuri bo muri Muhanga, Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, Gatsibo, Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mineduc yasabye ababyeyi kohereza abana babo ku ishuri hakiri kare kugira ngo bahagere bitarenze saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Yasabye kandi ko abanyeshuri bagomba kugenda bambaye imyenda y’ishuri inasaba ababyeyi guha abana babo amafaranga y’urugendo azabajyana n’azabagarura mu biruhuko bisoza umwaka.


Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw