Abatoza bo mu Rwanda bazavamo abazahabwa akazi muri PSG Academy, bateguriwe amahugurwa

Abatoza bazavamo abagomba kuzahabwa akazi mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain (PSG Academy) rizaba riri mu karere ka Huye, bagenewe amahugurwa y’iminsi itatu azasiga hamenyekanye abazahabwa akazi.

Apr 15, 2021 - 11:40
Apr 15, 2021 - 11:43
 0
Abatoza bo mu Rwanda bazavamo abazahabwa akazi muri PSG Academy, bateguriwe amahugurwa

Nkuko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), abatoza bagera kuri cumi n’umwe (11) bateguriwe amahugurwa azatangirwamo ibizami bizasiga hamenyekanye abazahabwa akazi.

Nkuko Umuvugizi wungirije wa Ferwafa ari we Karangwa Jules yabibwiye FunClub, aba batoza bazakora amahugurwa mu gihe cy’iminsi itatu, ariko bazanakoremo ibizami.

Ati “Bazakora amahugurwa, kuva tariki ya 16,17,18. Ubwo ni kuwa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru. Bazajya bakora mu gitondo na nimugoroba. Mu gitondo bazajya biga bisanzwe, nimugoroba bashyire mu bikorwa ibyo bize (Platique).”

Jules kandi, yakomeje avuga ko abatoza bazahabwa akazi ari batandatu bazatoranywa n’Umwarimu wabo wamaze kugera mu Rwanda avuye mu Bufaransa aho yoherejwe na Paris Saint Germain.

“Ni ukuvuga ngo, muri ayo mahugurwa, ninaho bazahita bakora ibizami bizatanga abagera kuri batandatu bazahabwa akazi. Guhiramo abazahabwa akazi, bizakorwa n’umwarimu wabo woherejwe n’Ubuyobozi bwa PSG.”

Biteganyijwe ko, abatoza bazava hanze ya Kigali bazacumbikirwa muri iyo minsi itatu, mu gihe ababa mu mujyi wa Kigali bo bazajya bakora amahugurwa bataha.

Kugeza ubu, abatoza cumi n’umwe ni bo bamaze gusaba akazi ko kuzaba bari mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain rizaba riherereye mu karere ka Huye.

Abo ni:

Seninga Innocent na Mulisa Jimmy bahanganiye umwanya wo kuzaba bayoboye Tekinike

Bananeza Raymond na Ndaguza Theonas bahanganiye umwanya wo kuzaba ari abayobozi b’iri shuri (hakenewe umwe)

Dushimimana Djamillah, Rumanzi David, Mbabazi Alain, Ntakirutimana Bonaventure, Umunyana Serapine, Nonde Muhamed na Nyinawumuntu Grace, bazatoranywamo abatoza batatu bazaba batoza abana bazatoranywa.

Seninga Innocent yasabye akazi ko kuzaba ahagarariye Tekinike muri Academy ya PSG
Jimmy Mulisa nawe ahanganiye umwanya na Seninga Innocent
Nonde Muhamed (uri kumwe n'umutoza w'abana muri Arsenal), nawe yasabye akazi muri PSG Academy
PSG isanzwe ifitanye amasezerano y'imikoranire n'u Rwanda
Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw