UCL: PSG na Chelsea ni yo makipe yabonye itike ya 1/2 bwa mbere

Imikino ya 1/4 ya UEFA Champions League yakomezaga aho PSG yabonye itike ya 1/2 ku kinyuranyo cy'ibitego, Chelsea nayo irakomeza n'ubwo yatsinzwe.

Apr 14, 2021 - 07:00
Apr 14, 2021 - 07:17
 0
UCL: PSG na Chelsea ni yo makipe yabonye itike ya 1/2 bwa mbere

Umukino w'umunsi wahuzaga PSG yari yakiriye Bayern Munich mu mukino wo kwishyura, nyuma y'umukino ubanza wabereye mu Budage, PSG igatsinda Bayern ibitego 3-2.

Mbappe yinjiye mu mukino ashaka igitego cya 9 muri uyu mwaka

Bayern Munich n'ubwo yari yasuye, yatangiye ikina isatira kandi ishaka amahirwe yatuma ibanza igitego muzi ko yagiye mu mukino isabwa ibitego 2 kuko yari yaratsinzwe byinshi iwayo.

Abakinnyi babanje mu kibuga: PSG: Navas; Dagba, Danilo, Kimpembe, Diallo; Gueye, Paredes; Di Maria, Neymar, Draxler; Mbappe

Bayern: Neuer; Pavard, Boateng, Hernandez, Davies; Kimmich, Alaba; Sane, Muller, Coman; Choupo-Moting.

Neymar ati"haguruka byakaze"

N'ubwo yakomeje kwiganza ariko na PSG yanyuzagamo ikata ndetse  Neuer agakuramo imipira yari igoranye. Ku munota wa 40 Navas yananiwe kugarura umupira waganaga mu izamu, byatumye Choupo Moting ahita atsinda igitego n'umutwe, igice cya mbere kirangira ari igitego 1 cya Bayern Munich ku busa bwa PSG.

Choupo Moting aterekamo igitego cya mbere ku munota wa 40

Chelsea na Porto igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa

Igice cya 2 cyatangiye Bayern Munich ishaka igitego cya 2 cyiyemerera gukomeza muri 1/2 nta mananiza, ariko amahirwe yo kubona urucundura akomeza kwanga.

Bayern amahirwe yayicitse iyareba 

PSG yakoze impinduka ku munota wa 59 Diallo avamo asimburwa na Bakker, ndetse na Draxler aza kuvamo asimburwa na Moise Kean, mu gihe ku ruhande rwa Bayern Alphonso Devies yasimbuwe na Musiala mu gihe Choupo Moting wari watsinze igitego yasimbuwe na Martinez.

Bayern yagerageje ariko biranga 

Amakipe yombi n'ubwo yakoze impinduka ariko umukino wo wanze guhinduka kuko iminota 90 yarangiye bikiri igitego 1-0 bwa PSG, gusa bitari bihagije kuba Bayern Munich yakomeza kubera ibitego 3-2 yari yaratsindiwe iwayo, byatumye PSG ikomeza ku giteranyo cy'ibitego 3-3 ariko ibitego 3 yatsindiye hanze biyifasha kugera muri 1/2.

Chelsea yo yabonye tike ya 1/2 nta mananiza 

Indi kipe yageze muri 1/2 ni Chelsea yagezeyo ariko itsinzwe umukino wo kwishyura yahuragamo na Porto igitego 1-0 ariko Chelsea mu mukino ubanza yari yatsinze ibitego 2-0 byatumye igera mu mikino ya 1/2 ku bitego 2-1 uteranyije imikino yose.

Porto yatsindiwe na Taremi mu munota y'inyongera.

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw