Exclusive: Byinshi kuri Bizimana Djihadi, azahindura ikipe, impamvu adakina, iby’ubukwe bwe

Kugurwa kw’ikipe ya Beveren, byabaye impamvu yo gutakaza umwanya wo gukina kuri Bizimana Djihadi umaze igihe ataboneka mu bakinnyi 18 bifashishwa ku mikino itandukanye y’ikipe ye.

Mar 13, 2021 - 10:20
Mar 13, 2021 - 11:53
 0
Exclusive: Byinshi kuri Bizimana Djihadi, azahindura ikipe, impamvu adakina, iby’ubukwe bwe

Ni imyaka itatu ishize, Bizimana Djihadi ari gukina nk’uwabigize umwuga mu gihugu cy’u Bubiligi, mu kipe ya Waasland Beveren ikina mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu.

Gusa uyu musore ukina hagati mu kibuga, ntabwo ari mu bihe byiza kuko yaje gutakaza umwanya wo gukina muri iyi kipe, ariko ahanini bidatewe n’ubushobozi buke nkuko yabibwiye FunClub mu kiganiro cyihariye bagiranye.

Kugurwa kw’ikipe ye, byabaye impamvu yo gutakaza umwanya:

Nkuko yabibwiye FunClub, Djihadi avuga ko ikipe ya Waasland Beveren yaguzwe n’abandi bantu bituma bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe batakaza umwanya wo gukina.

Ati “Ku byerekeye ikipe yanjye ya Beveren, kuba maze iminsi ntakina navuga ko byatewe n’uko ikipe yaraguzwe, igurwa n’abandi bantu. Abantu bamaze kugura ikipe baza bafite intego zo guhindura byinshi bitewe n’ibyo bifuzaga.”

”Muri uko kugura ikipe, banazanye abakinnyi babo bandi. Kandi urumva ntiwakora business nurangiza ngo uzane umukinnyi utazakinisha kandi ushaka kumukoramo business, ntabwo wamushyira hanze ibyo ntabwo bishoboka.”

“Hano ni business kurusha performance. Mushobora kuba muri mu myitozo muri kwitoza, uhagaze neza kurusha umwe wazanywe na Perezida mushya, icyo gihe ntacyo byaba bimaze kuko mu mukino bazashyiramo wawundi bazanye. Navuga y’uko ari byo byambayeho naho ubundi nta kindi kibazo nahuye nacyo, ni uko guhindura ubuyobozi kwabayeho.”

Kuri iki cyo gutakaza umwanya kuko ikipe yaguzwe n’abandi, Djihadi yanavuze ko atari we wenyine byabayeho, ko ahubwo ari we abanyarwanda benshi bamenye kuko ari we bakurikirana cyane nk’umukinnyi w’Amavubi.

Ni ikibazo ahuriyeho na bagenzi be bakinana muri Beveren:

“Kandi navuga y’uko nanone, icyo kibazo cy’uko haje ubuyobozi bushya, atari njye gusa cyagezeho, ahubwo wend ani uko abanyarwanda baba bifuza kumenya amakuru kuko ndi umunyarwanda.”

“Ariko nakubwira ari ikibazo twahuriyeho n’abandi bakinnyi benshi kuko urumva ubuyobozi bushya bwari buje buzanye n’abakinnyi babwo, icyo gihe rero bituma icyo kibazo tugihuriramo turi abakinnyi benshi.”

Uyu musore kandi, we n’umushakira amasoko akaba n’umujyanama we (Agent) ngo hari amakipe yo hanze y’igihugu cy’u Bubiligi bakomeje kuvugana nayo k’uburyo bidahindutse, mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2020-2021 ashobora gusohoka muri iki gihugu akajya gukina ahandi n’ubwo atageze ahavuga.

Intego nyamukuru ni ukujya gushaka aho gukina, hanze y’u Bubiligi:

Ati “Ku byerekeye no guhindura ikipe, mbirimo kandi hamwe na Allah ntekereza ntashidikanya ko izaboneka mu gihe kiri imbere In sha Allah. Ni hanze y’igihugu cy’u Bubiligi.”

Uyu musore uherutse gusaba Dalida ko bazabana nk’umugore w’isezerano kandi abyemererwa, benshi bakomeje kwibaza ibijyanye n’ubukwe bw’aba bombi, cyane ko umukunzi we amaze imyaka myinshi ku mugabane w’i Burayi.

Ubukwe bw’aba bombi ni vuba kandi buzabera mu Rwanda:

Ati “Ubukwe bwanjye, In sh Allah ni mu Rwanda kuko niho mfite umuryango wanjye munini uba.”

Yanageneye bagenzi be bari mu Amavubi ubutumwa, abasaba ko bakwihangana bakazatsinda imikino ibiri bafite mu minsi iri imbere, irimo uwa Mozambique uzabera i Kigali n’uwa Cameroun bazasohoka.

Ahamya ko gutsinda iyi mikino yombi bishoboka cyane:

Ati “Ubutumwa bwanje ku basore. Ni ugukomeza gukora cyane, bakaba focused kuko gutsinda imikino 2 dufite, byahindura ikintu kinini ku nzira yacu yo kujya muri CAN. Ni ugushyira hamwe gusa, byose birashoboka.“

Ikipe ya Waasland Beveren, iri ku mwanya wa nyuma (18) n’amanota 25 mu mikino 30 imaze gukina, bivuze ko n’ubundi amahirwe yayo yo kuguma mu cyiciro cya mbere ari make ugereranyije n’aho shampiyona igeze ndetse n’imikino basigaje gukina.

Ubwo Djihadi yerekanwaga nk'umukinnyi wa Beveren

Djihadi yarakinaga mu myaka ye ibiri ya mbere
Ubukwe bw'aba bombi ntabwo buri cyera kandi buzabera mu Rwanda
Ahamya ko gutsinda Mozambique na Cameroun, bigishoboka

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw