Gukura ibyinyo, kururu kururu n’aba-diaspora: Amafaranga ari kumunga inkundo z’ubu

Abasore n’inkumi bujuje imyaka y’ubukure bimwe mu bibahuza usanga harimo n’umubano wihariye n’abakobwa, urangwa n’urukundo ahanini ruba rubaganisha ku kubaka urugo bakaba umuryango umwe.

Feb 20, 2021 - 08:39
 0
Gukura ibyinyo, kururu kururu n’aba-diaspora: Amafaranga ari kumunga inkundo z’ubu

Kuva mu myaka ya kera uyu mubano wahozeho kuko niwo uganisha ku kubaka urugo, ugakomeza kugenda neza cyangwa nabi bitewe n’amahitamo yaba nyiri urugo.

Muri iki gihe cy’urukundo rw’umusore n’inkumi, usanga buri wese akora iyo bwabaga ngo hatagira agatotsi kaza mu mubano wabo. Aha niho usanga basurana, basohokana ndetse inshuro nyinshi bagahana impano zitandukanye.

Nubwo buri wese akora iyo bwabaga ngo barusheho kunezerwa mu mubano wabo, hari bamwe mu basore bashinja inkumi gukunda ibyo batunze kurusha kubakunda bo ubwabo ndetse inkumi nazo rimwe na rimwe zikagaragaza ko hari abasore badukanye iyi ngeso itari ibamenyereweho.

Bamwe mu basore baganiriye na IGIHE, bavuze ko ahanini usanga mu mubano w’uyu munsi usanga abakobwa baba badakunze abahungu, ahubwo baba bakunze ibyo batunze.

Ibi ngo bigaragazwa n’uko rimwe na rimwe iyo inkumi ibonye umusore urusha amafaranga uwo bari bari kumwe, ishobora gufata umwanzuro wo kumwanga nta kindi bapfuye.

Uwiragiye Jean Claude, yavuze ko muri iyi minsi bigoye ngo kubona umukobwa ugukunda iyo ufite ubushobozi buke, ngo nyamara wakira ntumenye aho bavuye.

Ati "Uri umuhungu ukennye birakugora kuba wabona umukunzi ariko se amafaranga naboneke, gato barizana. Biragoye kuba wagumana n’umukobwa udafite icyo kumuha.”

Yakomeje avuga ko ikindi cyemeza ko abakobwa bakundira abahungu amafaranga ari uko ubona aribo bahora bakira ariko badatanga.

Ati “Uzarebe mu rukundo usanga abahungu aribo bahora batanga impano zihenze ndetse n’iyo mwasohotse akaba ari umuhungu wishyura, kandi wenda umukobwa na we afite amafaranga ariko ntiyayatanga. Ubuse nihe badakunda amafaranga?.”

Ibi byashimangiwe na Rukundo Benjamin, wavuze ko muri iyi minsi bigoye kubona umukobwa wagukunda udafite ibyo umuha.

Ati “Uba ufite umukobwa mukundana wakena gato ntumenya aho aciye cyangwa haza umusore ufite ubushobozi kukurenza ahita akureka nta kindi mupfuye. Umukobwa ntimwabana utagira ibyo kumuha bikundira amafaranga.”

Ku ruhande rw’abakobwa bo bavuga ko aba umwe agatukisha bose, bakemeza koko ko hari bagenzi babo bakunda umusore bamukurikiyeho amafaranga ngo kimwe n’uko hari abahungu nabo babikora.

Munyemanzi Gisèle, yavuze ko kuba hari umukobwa ukunda amafaranga bidakwiye kwitirirwa abakobwa bose, kuko no mu bahungu hari abagize umwuga kurya amafaranga y’abakobwa.

Ati “Abantu hari ikintu bibeshyaho, burya mu bantu bose habamo abantu bose. Hari umukobwa yego ukunda ibintu utagukunda udafite amafaranga ariko siko twese tumeze. Ubuse ko tutavuga ko abahungu bakunda amafaranga, ni uko nta ngero z’abahungu bariye amafaranga abakobwa tuzi? Hari abayakunda ariko si bose.”

Mukarukundo Justine we yavuze ko abavuga ko abakobwa bakunda amafaranga bigiza nkana.

Ati “Abavuga ko abakobwa bakunda amafaranga baheruka inzira mu cyi. Umuhungu wagukunda udafite akazi ni nde? ubuse nitwe dukunda aba-diaspora cyangwa n’abahungu baba bashaka kubarya amafaranga, si abakobwa bose bayakunda."

Nubwo iyo bije kuri iyi ngingo abahungu n’abakobwa usanga bitana ba mwana, ikibazo cyo kubaka umubano ushingiye ku mafaranga cyo kiriho kuko umunsi ku munsi mu itangazamakuru ntihasiba kugaragara inkuru zivuga ko inkumi cyangwa umusore runaka yariwe amafaranga n’uwo bakundanaga.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175