Mu mafoto: umugabo wari umushumba yasezeranye n’umukobwa urangije amashuri yisumbuye arusha imyaka 29.
Umushumba waragiraga inka w’imyaka 50 witwa Muhirwa André yakoze benshi ku mutima kubera inkuru y’urukundo rwe n’umugore we Niyibishaka Ange arusha imyaka 29 bashyingiranywe.
Inkuru yabo dukesha ikinyamakuru IGIHE ivuga ko uyu Muhirwa André yaragiraga inka na zo zitari ize ahubwo ari iza murumuna we, atakandagiye mu ishuri, ariko aza guhura n’umukobwa w’igishongore, wiviriye gukora akazi ko muri restaurant bamenyana bisanzwe biza kuvamo ubucuti bwatumye kuri uyu wa Kane barushinga ubu bakaba bari kubana nk’umugabo n’umugore.
Muhirwa afite imyaka 50 mu gihe Niyibishaka Ange afite imyaka 21 y’amavuko.
Bitandukanye n’abandi bakobwa bashaka abagabo babaruta kugera kuri iki kigero, uyu mukobwa yakunze uyu mugabo nta kindi amukurikiyeho uretse urukundo no kubaka urugo, kuko nta butunzi afite.
Aba bombi bavuka i Gasogi mu Karere ka Gasabo ari naho bamenyaniye bakaza gutangira gukundana ndetse baheruka gusezerana mu mategeko n’imbere y’Imana ku wa 11 Werurwe 2021.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Muhirwa utari warigeze akandagiza ikirenge mu bukwe ubwo aribwo bwose kuko yahoraga aragiye n’ubwo mu muryango we ntamenye igihe bwabereye, yavuze ko ibyamubayeho ari ibitangaza.
Ati “Imana yankoreye ibitangaza. Ukuntu byagenze nakunze gukurira mu bintu by’inka singire umwanya wo gutembera. Nza kwicara ndatekereza ndavuga nti ese ibi bintu nzabivamo gute? Numva ijwi rinjemo rivuga riti washatse umufasha wawe.”
“Nakundaga agatama ariko atari ko katumaga ntashaka kuko ahubwo iyo mba ngakunda ahubwo nari kuba narabyaye. Abantu benshi baravugaga ngo ni ubusinzi ahubwo nkabihorera. Naratekerezaga nti nzashaka uwanjye igihe kimwe ariko ntazi ngo ni ryari.”
Avuga ko yari aragiye abona Niyibishaka amunyuzeho, baraganira bagenda bakundana kugeza ubwo barushinze.
Ati “Yanyuzeho ndagiye inka za murumuna wanjye mu mwaka ushize, arankunda tugenda tuganira nyuma. Mbaririza imyitwarire ye numva ni myiza, nyuma nza gutangira kumwereka umuryango wanjye. Icyo gihe nibwo nyuma twagiye twiyumvanamo kugeza ubwo twapanze ubukwe Coronavirus igatuma butaba, ariko ejo bundi bafunguye nibwo twafashe umwanzuro wo kubana.”
Uyu mukobwa wasezeranye na Muhirwa yasoje amashuri yisumbuye mu Mateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.
