Urutonde rw’ibyamamare nyarwanda 5 bifatanya umuziki n’akandi kazi

Nubwo ibyamamare byo mu muziki bigaragara ndetse bikanamenyekana cyane, hari bamwe baba bakora akandi kazi gatandukanye n’umuziki. Uyu munsi, munyemerere tugaruke ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda 10 bakora umuziki ariko bakawufatanya n’ibindi.

Dec 10, 2023 - 15:13
Dec 12, 2023 - 12:27
 0
Urutonde rw’ibyamamare nyarwanda 5 bifatanya umuziki n’akandi kazi

Mu Rwanda, abakora umuziki bakunze kugaragara nk’abanyamafaranga ariko hari aho bigaragara ko bamwe atari wo wonyine baba bakora. Bityo, amafaranga n’imitungo batunga byose bagira bikaba bidaturuka mu muziki gusa ahubwo bikava no mu kandi kazi bakora kagiye gatandukanye ndetse hakaba n’abakura igishoro muri ako kazi. Ibi byatumye Thefacts.rw igutegurira bamwe mu ntoranywa muri abo bahanzi kandi bakaba bakurikirana ntakigendeweho.

1.Tom Close

Uwa 1 ni Tom Close wiswe Muyombo Thomas na se Edward Karangwa na nyina Faith Grace Dukuze, akaba ari umuhanzi nyarwanda wavukiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, afite izina riremereye mu muziki nyarwanda aho yanaciye agahigo ko gutwara igihembo cya PGGSS (Primus Guma Guma Super Star) igitangira bwambere muri 2011 mu bihembo byatangiwe mu birori byabereye muri Stade Amahoro. Ibihembo yatwaye ibirimo byiganje ni ibya Salax Awards, ibyo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yigagamo i Butare, n’ibindi. Ikisumbuyeho ni uko anahanganye kuri Album Essence’ mu mkiciro cya Album y’umwaka mu bihembo bya Isango na Muzika Awards bitegurwa na Isango Star.

Niyo Ikamena Official Tiktok Music | album by Tom Close - Listening To All 1  Musics On Tiktok Music

Uyu rero ni umuganga w’inzobere kuko nyuma yo gusoza amashuri ye mu by’ubuganga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, yakoze mu gashami gashinzwe kwita ku buzima bw’abana mu bitaro bya Kacyiru mu wa 2014. Muri 2015 ajya gukora mu Ishami ryo Gutanga Amaraso (RCBT) mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, aho yaje no kuba umuyobozi mukuru wacyo kuvwa muri 2019 kugeza ubu.  Si ibyo gusa kuko kubera ubuhanga bwe akunze no gutumirwa mu yindi mirimo n’ibigo akenshi biba bishaka gutanga ubutumwa ku rubyiruko n’ibindi.

2. King James

Ku mwanya wa 2 hari Ruhumuriza James wamamaye nka King James mu muziki nyarwanda no mu bindi bikorwa bigeye bitandukanye. Kimwe na mugenzi we wa mbere, King James na we yatwaye igihembo cya PGGSS muri 2012 ari bwa kabiri nyuma ye. Agiye afite mu biganza n’ibindi bihembo bitandukanye birimo ibya Salax Awards, n’ibindi.

King James Songs MP3 Download, New Songs & Albums | Boomplay

Muri 2013, King James yashinze ikigo cyita ku mibereho y’abatishoboye mu Rwanda yise ‘King James Foundation’. king James ni na rwiyemezamirimo kuko ni we washinze iduka ry’ubushabitsi rikomeye mu Rwanda rikorera mu Mujyi wa Kigali ryitwa Mango Supermarket akaba afite n'uruganda rukora akawunga mu Burasirazuba i Ngoma.

3. Yago Pondat

Ku mwanya wa 3 hari Nyarwaya Innoncent wamenyekanye nka Yago ni umuhanzi nyarwanda umaze gufata izina rikaze muri uyu mwuga. Uyu muhanzi wabanje kuba umunyamakuru wa Good Rich Tv na Tv 10 ndetse nyuma yaje no kwishingira igitangazamakuru ke cya shene ya Youtube yitwa Yago Tv Show. Ni umuhanzi ubimazemo umwaka umwe urengaho iminsi mike ariko akaba yarakuye izina rikomeye ry’ubwamamare mu itangazamakuru.

Sinjya ncibwa intege n'abandwanya -Yago - Kigali Today

Mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru wa Thefacts, yemeje ko agiye kujya abifatanya byose, umuziki n’itangazamakuru, bitandukanye n’ibyari bimaze iminsi bivugwa ko uyu musore yareka itangazamakuru akirundumurira mu muziki.

4. Uncle Austin

Uwa 4 ni Tosh Luwano uzwi mu ruganda rwa muzika nka Uncle Austin, umunyamakuru wa Kiss FM ubifatanya n’ubuhanzi ndetse n’ubushabitsi.

Uyu mugabo yatangiye itangazamakuru mu mwaka 2005 akora kuri radio zitandukanye zirimo Radio 10, Flash FM na K FM yavuyeho yerekeza kuri Kiss FM mu mwaka wa 2014.Uncle Austin asanzwe ari umunyamakuru ubifatanya n’umuziki ndetse akaba n’umushyushyarugamba mu bitaramo n’ibirori binyuranye.

Uncle Austin na Rukotana bakoze indirimbo 'Igipf - Inyarwanda.com

Uncle Austin afite sosiyete ifasha abahanzi ifite izina rya Uncle’s Empire. Uretse iyi sosiyete, Austin yatangaje, nk’uko tubikesha Wikipedia, ko anaherutse kugura radio yahoze yitwa Vision FM, ubu yahindutse, Power FM.

Uncle Austin kandi afite akabari na restaurant yise ‘Uncle's Restaurant & Lounge' biherereye mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

5. Danny Vumbi

Uyu, usibye kuba ari umushoramari kuko afite hoteli yitwa ‘Musanze Kaze’ iherereye mu karere ka Musanze, ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Semivumbi Daniel benshi bazi nka Danny Vumbi uretse kuririmba no kwandika indirimbo bikamubyarira amafaranga atubutse.

Singer Danny Vumbi To Launch A New Album – Rwanda inspirer

Uyu muhanzi w’ikimenyabose benshi banafata nka nomero ya 1 mu kwandika indirimbo, yanditse inyinshi zagiye zikundwa zirimo ‘Niko nabaye’ na ‘fata fata’ za Zizou Alpacino yakoranye n’abandi bahanzi, ‘Active love’ y’itsinda Active, ‘Agatege’ ya Charly na Nina, ‘Ku ndunduro’ ya Social Mula, ‘Igikuba' ya Oda Paccy, ‘Ntibisanzwe’ ya King James, ‘Ntundize’ ya Bruce Melody, n’izindi tutarondora ngo tuvemo.

Gusa, abari kuri uru rutonde si bo gusa kuko byashoboka ko hari abarenga aba barimo na Dj Pius uheruse gutangiza ibitaramo by’urwenya bizajya biba 1 mu cyumweru, abandi wenda babikora mu buryo butazwi tutibagiwe n’ababa badashaka gushyira ubuzima bwabo bwo hanze y’umuziki ahagaragara.

Gilbert UKWIZAGIRA GI.GIRA He is an academic professional journalist, publisher, artist, comedian & storyteller, linguist, languages engineer, advertiser, social media influencer and showbiz analyst. Text or call him on Watsapp (+250) 782701060. For further, follow him on X, IG, and Facebook on Gilbert UKWIZAGIRA GI.GIRA. You will enjoy the trending showbiz from him.