Daktboom yateguye igitaramo giheruka kubura abafana i Butare, igiye kuhategura ikindi vuba

Nyuma y’uko igitaramo ‘University Connect Festival' cyari cyatumiwemo Davis-D na B-Threy i Butare muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye tariki ya 03/12 uyu mwaka kikaza kubura abafana, ubuyobozi bwa Daktboom bwo bukavuga ko buri kongera kuhategura ikindi.

Dec 11, 2023 - 21:43
Dec 11, 2023 - 23:24
 0
Daktboom yateguye igitaramo giheruka kubura abafana i Butare, igiye kuhategura ikindi vuba

Ni mu kiganiro umunyamakuru wa Thefacts.rw yagiranye n’umuyobozi mukuru w’iri tsinda Daktboom ryari ryagiteguye, Emmanuel Baganineza uherutse no gutera utwatsi abafana bifuje gusubizwa ayabo bari bakishyuriye, yatangaje ko nta gihombo yahakuye kuko ngo amatike yari yaguzwe.

Yagize ati ‘’Abantu baguze amatike ntago ari bake. Ntago ari bake nkubwije ukuri. Nanakubwije ukuri nta n’igihombo twakuye ahongaho. Ahubwo ikintu cyabayeho ba nyiri ukugura amatike ntago baje kureba ibyo bayishyuriye kuko abahanzi bari bahari. None se ukeka ko bavuye ikigali baza ahongaho bataje kubataramira mu by’ukuri? Bari baje mu kazi nk’abantu b’abahanzi’’.

Hari hitabiriye mbarwa.

Muri iki kiganiro kirekire, yakomeje avuga ko hari ikindi bungutse cyazabafasha kurushaho ubutaha. Yanavuze ko ari gutegura ikindi vuba ariko ngo bakagira ibyo bakosora noneho bikagenda neza kurushaho.

Ati ‘’Yenda ahubwo vuba ahangaha hari igihe twategura ikindi ahongaho turi kubyigaho, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, tugakorana n’ubuyobozi neza kuko ahanini n’imbogamizi twagiye duhura na zo zatumye bitagenda neza ni izijyanye n’ubuyobozi. Byagiye byitambika,  abantu bo hanze [ya Kaminuza] bakababuza kuza, ab’abanyeshuri, ni imbogamizi nyinshi twagiye duhura na zo pe. Ntago nazirondora ngo nzivemo. Izo rero ni zo dushaka gukosora tukaba twategura ikindi ahongaho’’.

Kwinjira muri iki gitaramo byari amafaranga y’u Rwanda 2,000 mu myanya isanzwe na 3,000 mu myanya y’icyubahiro kubari baraguze amatike mbere, naho ku munsi w’igitaramo hakagenda hiyongeraho 1,000. Iki gitaramo cyari cyarabanje no gusubikwa kitwa ‘University Boom Tour’ mu kwezi kwa 8/2023 buzacya kiba kubera ngo abagiteguye babonaga nta matike yari ari kugurwa.

Gilbert GIRA He is also a showbiz content creator, journalist and analyst at Salus Radio, publisher, artist, comedian & storyteller, linguist, languages engineer, advertiser and social media influencer. Text or call him on Watsapp (+250) 782701060. For further, follow him on X, IG, and Facebook on Gilbert UKWIZAGIRA GI.GIRA. You will enjoy his partnership and trending showbiz from him.