Zuchu wo muri Wasafi ya Diamond amaze kuburira igikapu ke mu Rwanda.

Muri aka kanya, ni bwo Zuchu amaze gutangaza ko abuze igikapu cye n'ikipe ye y'ababyinnyi bo muri Wasafi Classic Baby yashinzwe ndetse ikaba iyobowe na Diamond Platnumz.

Oct 21, 2023 - 16:47
Oct 22, 2023 - 11:18
 0
Zuchu wo muri Wasafi ya Diamond amaze kuburira igikapu ke mu Rwanda.
Zuchu yabuze igikapu ke.

Nk'uko bigaragara ku rukuta rwe rwa Instagra yashyizeho nk'inkuru, Zuchu yatangaje, mu rurimi rw'Igiswayire ruvanze n'Icyongereza, ko amaze kubura igikapu cyari kirimo buri kimwe cyose bagombaga kwifashisha we n'ikipe ye y'ababyinnyi mu gitaramo cya Trace Festival kiriburirimbemo we na Diamond babaye abakunzi, kinatangirwemo ibihembo bya Trace Awards.

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati " Ndi mu Rwanda, Nabuze igikapu cyari kirimo buri kimwe nagombaga kwifashisha hamwe n'ababyinnyi muri gitaramo cya Trace Award, gusa ndi kugereageza kuziba icyuho munsengere. Kandi ntimugire ikibazo".

Ibingibi, abakurikiranira hafi iby'imyidagaduro bavuga ko ari agatwiko kuko ngo  Zuchu abaye yayitaye mu ndege yabibaza sosiyete y'indege yamutwaye, abaye yayiburiye muri Hoteli yabibaza Hoteli.

Birashoboka cyane ko ashaka ko abantu bamuhugiraho kuko byari kugorana gukora inkuru ahantu hari abo bahanganye Kandi bakomeye cyane barenga 55 barimo Davido, Asake, Nomcebo, Yemi Alade, Musa Keys,.. nk'uko umwe muri bo, Peacemaker abisobanura ku Nyarwanda.

Ababisobanukiwe Kandi bemeza ko ngo injyana ya Bongo Fleva ifite inkomoko muri Tanzania iwabo wa Wasafi Zuchu abarizwamo, itari kuvugwa muri iki gitaramo bityo ngo abagize Wasafi bari gushakisha bibi na bwiza uburyo bwose bwashoboka ngo bagarukweho mu itangazamakuru kugirango abafana babagirire impuhwe baze kwifatanya na bo mu gihe baza kuba bari ku rubyiniro.

Diamond wazanye na Zuchu, abana be, ndetse na mana we yitwa Mama Dangote. Ibi na byo bisobanurwa ko kari akandi gatwiko ko kugira ngo bakomeze kuvugwa.

Gilbert GIRA He is also a showbiz content creator, journalist and analyst at Salus Radio, publisher, artist, comedian & storyteller, linguist, languages engineer, advertiser and social media influencer. Text or call him on Watsapp (+250) 782701060. For further, follow him on X, IG, and Facebook on Gilbert UKWIZAGIRA GI.GIRA. You will enjoy his partnership and trending showbiz from him.