Ibyo wamenya kuri Kim Kardashian uri kwizihiza isabukuru y'amavuko.
Umunyamideri Kim Kardashian ari mu byishimo bidacagase kuri uyu munsi kubera ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko ku nshuro ya mirongo ine na gatatu.
Kimberly Noel Kardashian ni yo mazina ye nyakuri yiswe n'ababyeyi. yaje kumenyekana nka Kim Kardashia mu bijyanye no kumurika imideri, gukina filimi, ubushabitsi ndetse no mu buzima bwe bwagiye burangwa no kwamamara ku isi hose muri rusange.
Uyu Mmunyamerika w'ikimenyabose yavutse ku wa 21 Ukwakira mu 1980 akaba yujuje imyaka 43 y'amavuko. Yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z'America i Los Angeles, muri Leta ya California. Kugeza ubu, Kardashian afite umutungo ufite agaciro kabarirwa muri miliyari imwe na miliyoni magana arindwi z'Amadolari y'America (1.7 USD).
Ku bijyanye n'umuryango we, afite abavandimwe: Kylie Jenner, Kourtney Kardashian, Khloé Kardashian, n'abandi. Ababyeyi be ni: Kris Jenner (nyina) na (se)Robert Kardashian.
Kardashian na rurangiranwa mu muziki Kanye West umaze igihe wiyita Ye.
Kardashian yashakanye na Damon Thomas muri 2000 batandukanye muri 2004. Nyuma ya Damon
Thomas, yongeye kujya mu rukundo na Kris Humphries.
Uyu we bashakanye guhera muri 2011 batandukana muri 2013. Hakurikiyeho rurangiranwa mu muziki ku isi hose, Kanye West umaze igihe wiyita Ye. Yakundanye na Ye kuva 2014 kugeza muri 2022 ubwo batandukanaga.
Kardashian afite uburebure bungana na metero imwe na santimetero mirongo itanu na zirindwi(1.57m).
Indeshyo ye n'abana be.