Ibyo wamenya kuri Kim Kardashian uri kwizihiza isabukuru y'amavuko.

Umunyamideri Kim Kardashian ari mu byishimo bidacagase kuri uyu munsi kubera ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko ku nshuro ya mirongo ine na gatatu.

Oct 21, 2023 - 16:09
Oct 21, 2023 - 16:23
 0
Ibyo wamenya kuri Kim Kardashian uri kwizihiza isabukuru y'amavuko.

Kimberly Noel Kardashian ni yo mazina ye nyakuri yiswe n'ababyeyi. yaje kumenyekana nka  Kim Kardashia mu bijyanye no kumurika imideri, gukina filimi, ubushabitsi ndetse no mu buzima bwe bwagiye burangwa no kwamamara ku isi hose muri rusange.

Uyu Mmunyamerika w'ikimenyabose yavutse ku wa 21 Ukwakira mu 1980 akaba yujuje imyaka  43 y'amavuko. Yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z'America i Los Angeles, muri Leta ya  California. Kugeza ubu, Kardashian afite umutungo ufite agaciro kabarirwa muri miliyari  imwe na miliyoni magana arindwi z'Amadolari y'America (1.7 USD).

Ku bijyanye n'umuryango we, afite abavandimwe: Kylie Jenner, Kourtney Kardashian,  Khloé Kardashian, n'abandi. Ababyeyi be ni: Kris Jenner (nyina) na (se)Robert Kardashian. 

Kardashian na rurangiranwa mu  muziki Kanye West umaze igihe wiyita Ye.

Kardashian yashakanye na Damon Thomas muri 2000 batandukanye muri 2004. Nyuma ya Damon 
Thomas, yongeye kujya mu rukundo na Kris Humphries.
Uyu we bashakanye guhera muri 2011 batandukana muri 2013. Hakurikiyeho rurangiranwa mu  muziki  ku isi hose, Kanye West umaze igihe wiyita Ye. Yakundanye na Ye kuva 2014 kugeza  muri 2022 ubwo batandukanaga.

Kardashian afite uburebure bungana na metero imwe na santimetero mirongo itanu na zirindwi(1.57m).

Indeshyo ye n'abana be.

Gilbert GIRA He is also a showbiz content creator, journalist and analyst at Salus Radio, publisher, artist, comedian & storyteller, linguist, languages engineer, advertiser and social media influencer. Text or call him on Watsapp (+250) 782701060. For further, follow him on X, IG, and Facebook on Gilbert UKWIZAGIRA GI.GIRA. You will enjoy his partnership and trending showbiz from him.