Mali yahagaritswe muri CEDEAO/ECOWAS kubera ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare

Abategetsi bo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) bahagaritse Mali mu bihugu binyamuryango nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu cyumweru gishize ryakozwe n’igisirikare - rya kabiri mu mezi icyenda.

May 31, 2021 - 08:55
May 31, 2021 - 09:17
 0
Mali yahagaritswe muri CEDEAO/ECOWAS kubera ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare

Abategetsi bo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) bahagaritse Mali mu bihugu binyamuryango nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu cyumweru gishize ryakozwe n’igisirikare - rya kabiri mu mezi icyenda.

Col. Assimi Goïta wayoboye iryo hirikwa ry’ubutegetsi ubu akaba ari we Perezida w’inzibacyuho, yitabiriye inama yafatiwemo icyo cyemezo yabereye mu murwa mukuru Accra wa Ghana.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ghana Shirley Ayorkor Botchwey yabwiye abanyamakuru ko uwo muryango wasabye Mali ko ako kanya ishyiraho minisitiri w’intebe mushya w’umusivile kandi igakurikiza igihe cy’inzibacyuho cy’amezi 18.

Yavuze kandi ko Mali yasabwe gukoresha amatora ya perezida mu kwezi kwa kabiri mu 2022.

Ghana yavuze ko kugira ituze kwa Mali ari ingenzi kugira ngo Afurika y’uburengerazuba ihashye ibikorwa by’iterabwoba muri ako karere.

Col. Goïta, w’imyaka 38, yafashe ubutegetsi nyuma yo gutegeka ko uwari Perezida w’inzibacyuho Bah Ndaw n’uwari Minisitiri w’intebe w’inzibacyuho Moctar Ouane batabwa muri yombi, nyuma baje kurekurwa.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175