Umukino wa gicuti wahuzaga Rayon Sports na Police FC wahagaritswe utarangiye kubera kwica amategeko

Umukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya RAYON SPORTS FC na Police FC wahagaritswe ku munota wa 23 kubera ko Rayon Sports yari yawuteguye ngo itari yasabye aba Police baza kurinda umutekano.

Apr 26, 2021 - 05:36
Apr 26, 2021 - 05:40
 0
Umukino wa gicuti wahuzaga Rayon Sports na Police FC wahagaritswe utarangiye kubera kwica amategeko

Rayon Sports yatunguye Police FC iyisaba kuza kuri uyu mukino ku cyumweru nyamara amakuru yavugaga ko uzaba ku munsi w’ejo.

Amakuru avuga ko Rayon Sports yamenyesheje Police FC ko barakina uyu munsi cyane ko no kuwa Gatanu Perezida wayo atigeze atangaza umunsi uzaberaho.

Ubwo yasinyishaga Luvumbu na Muhire Kevin ku munsi w’ejo,nabwo ntihatangajwe igihe uyu mukino uzaberaho.

Uyu mukino wa gicuti wari ugamije gutyaza abakinnyi ku mpande zombi cyane ko yaba Muhire Kevin na Luvumbu bari kuwukina ku ruhande rwa Rayon Sports mu gihe na Police FC yari kureba abakinnyi bayo.

Imikino ibanza y’amatsinda izakinwa hagati ya tariki ya 1-8 Gicurasi mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 11-17 Gicurasi 2021.

Itsinda rya mbere rigizwe na APR FC, Gorilla FC, Bugesera FC na AS Muhanga mu gihe irya kabiri rifatwa nk’irikomeye kurusha ayandi, rigizwe na Rayon Sports, Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.

Itsinda C rigizwe na Police FC, AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC mu gihe irya D rigizwe na Mukura Victory Sports, Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC.

Ku munsi wa mbere w’iyi mikino, tariki ya 1 Gicurasi 2021, hazakinwa imikino itanu irimo ibiri yo mu itsinda rya nyuma.

APR FC ifite igikombe cya Shampiyona ya 2019/20, izatangira gukina tariki ya 2 Gicurasi, yakira Gorilla FC iri gukina Icyiciro cya Mbere ku nshuro ya mbere.

Rayon Sports izakira Gasogi United mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere y’uko icakirana n’umukeba w’ibihe byose, Kiyovu Sports tariki ya 5 Gicurasi 2021.

Kuri uyu munsi,abakinnyi 10 ba As Muhanga Football Club n’abafasha b’abatoza 2 basanze banduye COVID-19. Umukino wa Gicuti wari guhuza iyi kipe na Sunrise FC uhise usubikwa.
Amakuru

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175