Jay Z na Beyoncé baguze inzu y'akataraboneka i Malibu

Umuryango w'ibirangirire mu muziki, Jay Z na Beyoncé watangaje ko wamaze kwibikaho inzu ihenze. Dore ko yaguzwe agera kuri miliyoni 200 z'Amadolari y'Amerika (mu manyarwanda arenga miliyali 200).

May 20, 2023 - 07:41
May 20, 2023 - 14:50
 0
Jay Z na Beyoncé baguze inzu y'akataraboneka i Malibu
Jay Z na Beyoncé ni umwe mu miryango y' ibyamamare ibanye neza, (photo; Internet)

Mu gitondo cyo ku wa 20 Gicurasi 2023 umuryango w'ibirangirire (umugabo n'umugore) mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'Isi yose muri rusange, Jay Z na Beyoncé bahishuye ko bamaze kwibikaho inzu y'akataraboneka yaguzwe arenga miliyali 200 z'Amanyarwanda (Rwf). Iyi nzu iherereye mu gace ka Malibu, Los Angeles ho muri Califonia.

Uyu muryango wa Jay Z wabaye ubukombe mu muziki mu njyana ya rapu (rap) na Beyoncé ubica bigacika mu njyana ya R&B na Pop bakaba bombi bafite urugo rwahiriwe n'umuziki,  bitewe n'ayo bawusaruramo, watangaje ko iyi nzu yabahenze kuko bayiguze amafaranga menshi agera kuri miliyoni 200 z' Amadolari y'Amerika ($) akaba arenga miliyali 200Rwf.

Ni inzu yihagazeho kuko iri ahantu hafite umurambararo ungana n' ibihumbi 30. Ibyo bigasobanura ko ifite ibintu byose icyamamare nka Jay Z cyangwa se Beyoncé cyakenera.

Igishushanyo mbonera cyayo cyakozwe n' Umuyapani w'umuhanga mu by'ubwubatsi, Tadao Ando. Uyu akaba afite ubunararibonye mu byo kubaka kuko ni we watanze umurongo ku nzu ya Kanye West (Ye) na yo iherereye i Malibu.

Inzu ya Jay Z na Beyoncé yaguzwe agera kuri miliyoni 200$ akaba arenga miliyali 200Rwf, (photo; Internet)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.