Bimwe mu bituma umuziki nyarwanda udatera imbere

Thefacts.rw yabakusanyirije bimwe mu bisitaza bituma umuziki nyarwanda usigara inyuma nk'ikoti.

Feb 28, 2023 - 19:18
Feb 28, 2023 - 19:22
 0
Bimwe mu bituma umuziki nyarwanda udatera imbere

Umwanditsi: Kubwimana Dieudonné


Mu gihe mu bindi bihugu byo muri Africa umuziki waho uri kugenda wivugira ku Isi, ndetse ari nako wigarurira imitima ya benshi ndetse n’ibikorwa byabo bikaba biri no kugenda bitwara ibihembo byinshi kandi bitandukanye, umuziki nyarwanda wo uri kugana ahabi kurushaho aho kwigaragaza nk’iyi bindi bihugu. Tugiye kurebera hamwe ibintu biri gutuma umuziki nyarwanda udatumbagira ku rwego ruri hejuru nyamara wari umaze kuzamo amaraso mashya yawurwanira ishyaka “new generation”.

Ibifi binini: muri iyi minsi mu muziki nyarwanda harimo abiyise ibifi binini, bumva ko aribo bahetse uruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda, bumva ko kuba barawutangiye kera bibahesha icyubahiro n’igitinyiro imbere y’abitwa ko bakiri abahanzi bato mu muziki, kandi byagaragaye ko na bo bari kwanga uko guhakwa bagahitamo kubinyuza mu buryo bwabo bakanakorana imishinga hagati yabo.

Amashyari: mu busanzwe ahantu hose ntaho amashyari ataba, abantu batifurizanya iterambere bagenzi babo, gusa biratangaje kuba abantu bari gusenyera umugozi umwe, wo guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro bagirana amashyari hagati yabo, nyamara ngo bari gukorera ku ntego imwe, nyamara umwe  yagira intera nini atera ugasanga abandi batabyishimiye mu buryo bumwe cyangwa se ubundi. Ni gake uzabona umuhanzi yasohoye indirimbo nshya ngo ubone undi yayishyize ku rubuga rwe ayamamaza, ni gake kandi uzabona umuhanzi yateguye igitaramo hanze y’u Rwanda ngo ubone hari abacyamamaje cyangwa bagiye kumushyigikirayo.

Ikandamizwa: biratangaje kubona umuntu ategura igitaramo yarangiza agatumira umuntu ngo azaze kumufasha bose bagire icyo bakuramo: -kizafasha umuhanzi gukomeza gushyira hanze ibikorwa bye bizamutunga,  - kizafasha kandi uwo utegura ibitaramo gukomeza kubitegura, birumvikana ko bose baba babifitemo inyungu. Nyamara uwatumiye yamara kubona icyo yashakaga akibagirwa uwamufashije, kandi uwo wamufashije “ umuhanzi” na we aba yarazanye abandi bo kumufasha kugira ngo ibintu bikomeze bigende neza. Uwo muhanzi azabigenza ate?

Nta kuboko kwa Leta kubirimo: igihe ikintu cyose kitarimo itegeko rya leta nta bwumvikane ndetse nta n’amahoro abibamo, mu Rwanda umuntu nategura igitaramo hanyuma ntakwishyure, bizagorana kuzabona aho uzajya kurega, mu gihugu cya Nigeria bashyizeho itegeko ko umuziki waho ugomba gucurangwa 70%, uw' ahandi ukaba 30% ubirenzeho arahanwa. Ubu ni uburyo bwo gukundisha abaturage umuziki wabo. Ikindi kandi nta muhanzi ushobora kwamburwa yatumiwe mu gitaramo. Bafite amategeko bagenderaho agena umuziki wabo.

Kwiyumva cyangwa kwiyemera: mu minsi iri imbere mu Rwanda hategerejwe umuhanzi witwa Asake uzaba aturutse mu gihugu cya Nigeria. Mu by' ukuri uyu muhanzi nta burambe afite mu muziki urebeye no mu nkuta nkoranyambaga ze abamukurikira ku rubuga rwa youtube baracyari bake “subscribers” ariko iyo urebye ibikorwa afite, biramuruta kure. Nta yindi mpamvu nuko abahanzi bakuru b’iwabo baramufashije baramushyigikira baramuzamura kugeza aho ageze ubu, yakoranye indirimbo na Burna boy, akorana na Fire boy n’abandi bakomeye. Mu gihe umuhanzi mukuru wo mu Rwanda atapfa guha collabo ukiri muto. Umuhanzi Papa Cyangwe yarabiririmbye mu ndirimbo ye yise “Sitaki” avuga ko hari abamwimye collabo kuko yari akiri  umuhanzi muto ukishakisha. Ibi ntaho bishobora kugeza umuziki nyarwanda na hato.

Nta ruganda rw’imyidagaduro u Rwanda rufite: nubwo tujya tuvuga ngo dufite uruganda rw’imyidagaduro ariko turibeshya cyane, kuko twebwe icyo twita uruganda rwacu ; rugizwe ahanini cyane n’abahanzi ndetse n’abanyamakuru gusa, ndetse nabo twita abateza imbere ibihangano (promoters) na bo barakishakisha ntibaragira gahunda ifatika cyane, ariko mu by'ukuri hakenewe nabo twita abakwiragiza ibihangano (distributors);ndetse nabacapyi( publishers). Kugira ngo wenda tube twagira icyo twita uruganda rw’imyidagaduro.

Burya umuntu ushaka gutera imbere ngo ave ku rwego rumwe agere ku rundi y’igira kubamurusha cyangwa abamutanze kugera muri cyo kintu mbere cyangwa se akanababaza ibanga bakoresheje kugira ngo bagere aho baba bageze. Natwe kugira ngo twubake uruganda ruteye imbere twakagombye kwigira ku babigezeho mbere.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.