Amafoto: umusore yabaye igitaramo nyuma yo kurongora umukobwa w'ikizungerezi abantu bakumirwa

Intero ni ugushaka amafaranga naho ubundi abakobwa barahari, uyu niwo mwanzuro abasore benshi bafashe nyuma yo kubona umusore udafite ubwiza busamaje cyane arongora umukobwa w'ikizungerezi.

Oct 25, 2022 - 09:16
Oct 25, 2022 - 09:16
 0
Amafoto: umusore yabaye igitaramo nyuma yo kurongora umukobwa w'ikizungerezi abantu bakumirwa

Bakunze kuvuga ko utashaka umugore mwiza udafite ibyo kumutungisha dore ko akenshi muri abo beza baba bifuzwa na buri wese baba bashaka kubaho neza cyane Kandi batakemera kujya aho bazafatwa nabi cyane cyane hakazaho n'ubukene.

Umusore wakwirakwijwe cyane kuri Twitter yavugishije abantu benshi cyane nyuma y'uko yashatse umugore mwiza cyane utapfa kwigonderwa na buri wese uko yaba ameze kose.

Ni umukobwa ubona ko ari mwiza cyane ndetse asa nk'aho akomoka mu muryango ukize ndetse n'umusore bigaragara ko atari nka babandi bateruye cyangwa se bamwe birya byo muri iyi minsi.

Abenshi mu rubyiruko badahwema gushaka amafaranga yo n'ubwo bigorana kuyabona, bemeje ko bashaka amafaranga ubundi ibindi bikazaba biza nyuma nabo bagashaka abagore beza cyane.

Chekhov Journalist ✅