Polisi y’u Rwanda yahawe inshingano zo kurinda ahahingwa n’ahatunganyirizwa urumogi

Iteka rya minisitiri riri mu igazeti ya Leta yo kuwa mbere tariki 28 Kamena 2021 rivuga ko urumogi ubu rushobora gukoreshwa gusa igihe byanditswe n'umuganga w'inzobere.

Jun 29, 2021 - 09:21
Jun 29, 2021 - 09:21
 0
Polisi y’u Rwanda yahawe inshingano zo kurinda ahahingwa n’ahatunganyirizwa urumogi

Rivuga ko abashoramari bashobora gusaba kuruhinga, kurutunganya no kurwohereza mu mahanga cyangwa kuruvana mu mahanga hagamije ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi.

 

Iri teka rya minisitiri w'ubutabera ritangira kubahirizwa kuwa mbere, rivuga uburyo bwo gucunga umutekano ahahinzwe n'ahatunganyirizwa urumogi mu Rwanda.

 

Umwaka ushize, nibwo guverinoma y'u Rwanda yemeje itegeko rivuga ku guhinga no kohereza urumogi mu mahanga "ku mpamvu z'ubuvuzi no kubona inyungu y'amafaranga".

Urumogi rusanzwe ku rutonde rw'ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda, kurufatanwa cyangwa kurukoresha bihanwa n'amategeko.

Iteka ryasohotse rivuga iki nyirizina?

Urwego rwa Leta rufite mu nshingano kugenzura ibiyobyabwenge n'imiti bikomoka ku mbuto, ibimera n'imiti nirwo ruzatanga uburenganzira ku bashaka gushora imari mu rumogi.

Aho urumogi ruzajya ruhingwa naho hazajya hemezwa n'urwego rubifitiye ububasha.

Ingingo ya 10 y'iri teka ivuga ko "umuntu ushaka gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga urumogi, abisabira icyemezo mu rwego rubifitiye ububasha…"

Iri teka rivuga kandi ko ufite uruhushya rwo guhinga ni we gusa wemerewe gusaba icyemezo cyo gutumiza cyangwa icyo kohereza mu mahanga urumogi cyangwa ibirukomokaho.

Ingingo ya 14 y'iri teka ivuga ko urumogi n'ibirukomokaho bikoreshwa mu buvuzi gusa igihe byanditswe n'umuganga w'inzobere.

Ahahingwa urumogi n'aho rutunganyirizwa iri teka rivuga ko igice cyaho cy'inyuma umutekano wacyo ushinzwe polisi y'u Rwanda.

Iri teka risobanuye iki?

Si inkuru nshya kuko itegeko rijyanye n'ikoreshwa ry'urumogi ku mpamvu zavuzwe na Leta ryemejwe umwaka ushize, iri teka ryashotse rirareba ahanini abashaka gushora imari mu rumogi mu buryo buteganywa na Leta.

Urumogi, ni ikiyobyabwenge kiri mu bikoreshwa cyane mu Rwanda, Leta ihora ihanganye n'abarwinjiza mu gihugu cyangwa abaruhinga mu buryo butemewe, nta mpinduka iboneka igiye kuba kuri ibyo.

Uhamwe n'icyaha cyo guhinga, kubika cyangwa kugurisha ibiyobyabwenge birimo urumogi, ashobora gufungwa burundu akanatanga ihazabu yagera kuri miliyoni eshatu.

Nubwo bishobora kuba byifuzwa n'abarukoresha batari bacye, nta kimenyetso cyerekana ko mu gihe cya vuba Leta ishobora kwemera ko urumogi rukoreshwa na rubanda mu kwinezeza no kwihugenza.

Iri teka rya Leta ni intambwe ya nyuma yo kwemeza umugambi wayo ugamije inyungu z'ubukungu zitangwa n'urumogi, rukenewe ku masoko y'amahanga mu buvuzi n'ubushakashatsi.

Mu 2019, isoko ry'urumogi ku isi, ryabarirwaga agaciro ka miliyari $150 kandi rishobora kugera kuri miliyari $272 mu 2028 nk'uko bivugwa na Barclays Bank.

U Rwanda ni igihugu gishya muri bicye bya Africa, Africa y'epfo, Ghana, Malawi, Zambia, Zimbabwe na Lesotho, byemera guhinga no kugurisha urumogi ku mpamvu z'ubuvuzi.

Ibihugu bicyeya cyane ku isi, birimo Africa y'epfo, byemereye abaturage babyo gufata urumogi mu buryo bwose nko kwiruhura no kwinezeza.

Ibindi bitari byinshi byemera kurukoresha ku mpamvu z'ubuvuzi gusa.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175