Abanyarwanda barasabwa kutadohoka ku ngamba zo kwirinda Covid-19
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigira inama abaturage yo kutirara bagakomeza kwambara agapfukamunwa kuko uwakingiwe coronavirus bitamubuza kukambara.
Yanditswe :Iradukunda Yves
Hari bamwe mu baturage bavuga ko kuba hari abamaze guhabwa urukingo bitakiri ngombwa kwambara agapfukamunwa.
Mu ntangiriro za Werurwe nibwo inkingo za coronavirus zatangiwe kugezwa mu Rwanda, ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda bitangira gukingirwa haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kwandura kurusha abandi.
Kuba hari umubare w’abanyarwanda bamaze gukingirwa, hari abavuga ko kuba urukingo rwarabonetse bitakiri ngombwa gukurikiza ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Abandi bakavugako igitera kudohoka aruko icyorezo cyatinze kurangira ,aho bavuga bati “ abantu benshi ntibacyambara udupfukamunwa nvugishije ukuri mbanumva ko byakenutse kuko aho urukingo rwaziye mbanumva ntacyo naba kuko umuntu aba akingiye rero mba numva atari ngombwa ku giti cyanjye kuko mbanumva ko iyumuntu yakingiwe atakwandura cyangwa ngo yanduze abandi.”
Dr.NZAMBYIMANA Jean Bosco, umuganga ku bitaro by’akarere ka Huye bya Kabutare avuga ko N’ubwo ariko aba baturage bafite iyo myumvire, inzego z’ubuzima zongera kubibutsa ko uwakingiwe bitamubuza gukomeza gukurikiza ingamba zose zo kwirinda kuko urukingo rutabuza umuntu kwandura aho yagize ati”urukingo rurahari ariko ruhari kugirango rwunganire ingamba zose zashyizweho kugirango twirinde icyorezo cya coronavirus, urukingo ntabwo rurakuraho ingamba zose zashyizweho.
Ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu Rwanda byatangiye ku wa 5 Werurwe 2021, kugeza taliki ya 21 Kamena hakaba hamaze gukingirwa abantu ibihu 390,919.