Tom Close yahishuye imvano y'alubumu ye nshya "Essence"
Umuhanzi nyarwanda Tom Close yahishuye imvano y'alubumu ye nshya "Essence." Anavuga abantu ba mbere be akunda cyane.
Ku wa Gatanu, 5 Gicurasi 2023 umuhanzi Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yashyize hanze umuzingo we mushya (alubumu) yise "Essence." Yatangaje ko umugore we, Tricia ari we mvano y'iyo alubumu yose igizwe n'indirimbo 13.
Tom Close yongeye kubyutsa abakunzi b'umuziki, ashyira hanze umuzingo mugari ugizwe n'indirimbo 13 ahita aboneraho gutangaza uwamuteye ingabo mu bitugu atuma awukora neza cyane.
Yagize ati;" Umugore wange ni we mvano y'indirimbo zose zigize iyi alubumu, ariko abagore bose ndabakunda muri rusange."
Uyu muhanzi kandi ukoze umuziki imyaka irenga 17, yahishuye abantu be ba mbere akunda, ati;" Abantu ba mbere nkunda; uwa mbere ni mama uwa kabiri ni umugore wange."
Tom Close usanzwe kandi ari umuganga, yongeye kugaruka ku mugore we nyuma yo kumwifuriza isabukuru nziza ku wa 4 Gicurasi, aho yamutatse ko ari umugore mwiza, anamwifuriza Umugisha ku Mana.
Umugore wa Tom Close ni we mvano y'alubumu ye nshya "Essence," ( photo; Inyarwanda.com)
