Karabaye! Umugabo yandikiwe ibaruwa iteye ubwoba n'umugore we umaze imyaka myinshi yishe

Yatangiye kwakira ibaruwa ziteye ubwoba z'umugore we yishe. Ni umuzimu wa nyakwigendera uzaruhuka ari uko umugabo we na we apfuye.

Feb 15, 2022 - 11:22
Feb 15, 2022 - 11:30
 0
Karabaye! Umugabo yandikiwe ibaruwa iteye ubwoba n'umugore we umaze imyaka myinshi yishe

Kuba imizimu ibaho ni ibintu bikomeje kwizerwa n'imbaga nyamwinshi mu Gihugu cya Ghana.

Mu mwaka wa 2018 umurambo w'umugore witwa Adwoa wasanzwe mu mu ruganda rutagikora ruherereye mu gace ka Ablekum muri icyo Gihugu, nyuma yo kwicwa n'umugabo kubera kumuca inyuma. Uyu mugabo we yaje gukatirwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

Hashize imyaka mike apfuye, nibwo byaje gutangazwa ko hari kuba ibintu biteye ubwoba. Byaje gufata indi ntera, ubwo buri munsi saa sita z'ijoro, hazaga umuntu agakomanga ku muryango w'inzu yari ituwemo n'uyu nyakwigendera n'umugabo we.

Abantu batashywe n'ubwoba bakeka ko ari umuzimu wa Adwoa uhora ubatera. Gukeka byabaye impamo ubwo umuntu umwe mu bagize umuryango yerekezaga mu cyumba cya nyakwigendera nyuma yo kwikanga umuntu, agasangamo ibaruwa yanditswe na Adwoa ayandikiye umugabo we Yaw Mensah.

Iyo baruwa yohererejwe umuryango wa Adwoa nawo wemeza ko iyo nyandiko ari iy'umukobwa wabo. Iyo baruwa uvugwa ko ari iy'umuzimu wa Adwoa, yashimiragamo umuntu umwe witwa Gina wagerageje kumutabara ubwo yamusangaga arambaraye mu kidendezi cy'amaraso, ariko bikanga agapfa, amubwira ko azajya amusura mu nzozi. Akomeza abwira umugabo we ko vuba bidatinze azamusanga aho ari i kuzimu, kandi ko ntawundi muntu azongera kwica ababaje nk'uko yamwishe.

Uyu muzimu muri iyi baruwa yemeye ko ari we uri inyuma y'ibyo bikorwa byose byabateraga ubwoba. Uyu muzimu wa Adwoa wabandikiye ko uzahita utuza umugabo we Mensah amaze gupfa.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.