Abafana ba Chelsea FC mugihirahiro, ingaruka z’uburozi bwahawe maneko n’umukobwa we? Cyangwa Putin muri Ukraine?

Mar 6, 2022 - 07:07
 1
Abafana ba Chelsea FC mugihirahiro, ingaruka z’uburozi bwahawe maneko n’umukobwa we? Cyangwa Putin muri Ukraine?

Kumugoroba wo kuwa gatatu, taliki 2 werurwe nibwo ubutumwa bw’umuherwe nyiri Chelsea FC yo m’Ubwongereza binyujijwe kumbuga za Chelsea yatangaje ko ahisemo gushyira Chelsea kwisoko, ibintu yanditse mwibaruwa avuga ko ari kubwinyungu z’abakunzi ba Chelsea FC, amakuru atarakiriwe neza n’abafana ba Chelsea FC kubera aho yaragejeje iyi kipe hari hashimishije.

Imyaka isaga 19 Chelsea mubiganza bye kuva 2003, itwara ibikombe 21 ndetse ntan'ikipe yo m'Ubwongereza iratwara ibiruse ibyo muricyo gihe ifitwe na Abramovich Dore ko atanihanganiraga  umutoza utadatwara ibikombe, yirukanye abatoza inshuro 14 mumyaka 19 itambutse yaramaze I Stanford bridge uwanyuma yaherukaga kwirukana akaba ari Frank Lampard umunyabigwi (Legend) wa Chelsea nk’umukinnyi wayikiniye. iyi kipe yaguze miliyoni 140 zama Pound akoreshwa mubwongereza ubu Forbes imenyereweho kuvuga amakuru y’abakize kurusha abandi ku isi ikaba itangaza ko iyi kipe ifite agaciro ka Miliyari 3.2 zama Pound.

Uyu muherwe w’imyaka 55 utarakunze kugira icyo avugira muruhame wanahoze ari inshuti y’uwahoze ari Perezida w’uburusiya Boris Yeltsin ndetse na Putin, yabaye Guverineri w’intara ya Chukotka yo m'Uburusiya kuva mu 2000 kugeza 2008 akanabiherwa ishimwe (order of honour) na Perezida w’uburusiya Vladimir Putin kubera kuzahura ubukungu n’imibereho bya Chukotka. Nyakanga 2008 Perezida Dmitri Medved y’akiriye anemera ubwegure bwe nka Guverineri wa Chukotka.

Umubano we nubwongereza watangiye kumera nabi mu 2018 nyuma yaho asabye kongeresha igihe Viza ye imwemerera gukomeza gutura no gukorera mubwogereza ariko ntiyemererwe, ikinyamakuru The GUARDIAN kigatangaza ko byaba byaratewe numubano wajemo agatotsi hagati y’Uburusiya n’ Ubwongereza. ninyuma yuko maneko Sergei Skripal w’umurusiya wanahoze mugisirikare cy’Uburusiya numukobwawe barogewe m’Ubwongereza, Uburusiya kuva ubwo butangira kurebana ayingwe n’ubwongereza aba rusiya bari mubwongereza nabo batoroherwa ndetse nuyu muherwe wa Chelsea arimo.

Nyuma y’igitero cy’Uburusiya muri Ukrain icyo Putin yise Special Operation byakururiye akaga abashoramari mubihugu by’uburayi na Leta zunze ubumwe za Amerika nahandi. bamwe imitungo irigenda ifatirwa, kugeza ubu hakaba hataraboneka ibimenyetso bihagije ngo imitungo yuyu muherwe ifatirwe m’Ubwongereza imwe mumpanvu iri gutuma ashyira imitungo ye kwisoko harimo Chelsea n’inzu afite m’ubwongereza mbere yuko haboneka ikigaragaza umubano wihariye na Putin washoje intambara muri Ukraine, ibitaraguye neza ibihigu bikomeye kw’isi.

Chelsea FC itarabona uyigura kimwe mubihangayikishije abafana bayo bibaza niba bazabona undi mushoramari ukunda Chelsea akanashoramo imari agura abakinnyi ndetse akomeza n’umurongo wa Chelsea usizwe na Abramovich wo gutwara ibikombe no kutihanganira umutoza udatwara ibikombe, dore ko abafana ba Chelsea babona neza ubuzima bw’abakeba b’I Londres ndetse na Manchester Utd itagiheruka igikombe bishinjwa abayobozi babi bafite aya makipe munshingano.

Roman Abramovich mugihe yaramaze I Londres yaranzwe n’ibikorwa byo gufasha harimo nko kuba yarahaye Hoteli ya Chelsea (Millennium Hotel) abaganga bo mubwongereza muri 2020 bitaga kubarwayi ba Covid19, mumagambo ye akaba yaratangaje ko no mumafaranga Chelsea izagurwa azayashora mubikorwa byo gufasha abanya Ukraine bagizweho ingaruka n’intambara iri kuba muri Ukraine. Gusa nanone uyu muherwe akaba yaragiye agira ibirego munkiko bitandukanye ahanini byibanda muburyo abonamo imitungo ye ndetse nuburyo ayikoresha munyungu ze ashinjwa ko bitagiye rimwe narimwe bikurikiza amategeko, gusa inkiko hose zagiye zimugira umwere.

Ese ibi birasigahe Chelsea? Dore ko nyuma yaho amakuru y’igurishwa atangiye kugira hanze Chelsea itsindiwe kuri finali ebyiri za League cup mubagabo no muba gore. Reka tubitege amaso.