APR FC irahakana amakuru y‘isinya rya Byiringiro Lague muri FC Zurich-Video
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bubicishije ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe, bwahakanye amakuru avuga ko rutahizamu w’iyi kipe ari we Byiringiro Lague yamaze gusinyira ikipe ya FC Zurich yo mu Busuwisi.
Mu kwezi gushize, nibwo rutahizamu wa APR FC ari we Byiringiro Lague, yerekeje mu gihugu cy’u Busuwisi mu igeragezwa mu kipe ya FC Zurich ikina mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu.
Ni nyuma y’amakuru yiriwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, avuga ko Byiringiro Lague yaba yamaze gusinyira FC Zurich amasezerano y’imyka itatu akinira iyi kipe.
APR FC babicishije ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe, bahakanye ko Lague yaba yamaze gusinyira amasezerano FC Zurich.
Bati “APR FC irahakana amakuru avuga ko Byiringiro Lague yasinyiye FC Zurich amasezerano y’imyaka itatu.”
Gusa n’ubwo Ubuyobozi bwa APR FC buhakana aya makuru, ariko inshuti za hafi za Byiringiro Lague ziremeza ko yamaze gushimwa na FC Zurich ndetse ashobora no kuba yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka itatu.
