Jacques Tuyisenge nyuma yígihe gito ateye ivi yasezeranye mu mategeko -AMAFOTO
Ku munsi wejo hashize nibwo rutahizamu wa ikipe y'igihugu AMAVUBI na APR FC yateye ivi, akaba bidatinze yahise asezerana mu mategeko n'mukunzi we Jordin.
Kuri uyu wa Gatanu 19 Gashyantare 2021 ahagana mu masaha ya saa cyenda ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amafoto agaragaza uko byari byifashe muri uwo muhango.
Jacques Tuyisenge yagaragaye mu ishati nziza y'umweru n'ümukara wivanzemo ya Made in Rwanda yasezeranye imbere yamategeko n'umukunzi we Jordin nk'umugabo n'umugore.
Ubukwe bwa Jacques Tuyisenge bwari buteganyijwe ko buzaba mu mpera za Gashyantare 2021 ariko bitangazwako bwasubitswe kubera icyorezo cya korona virusi.
Jacques Tuyisenge n'umukunzi we basezerana
Jordin yemeye adashidikanya imbere y'amategeko
