Atewe agahinda n’impungenge ku bw’indwara umuhungu we arwaye ituma harabavuga ko atwite

Umubyeyi wa Thomas yakomeje asobanura uko umwana we yafashwe aho yavuze ko yafashwe afite imyaka 15 y’amavuko, icyo gihe ngo yatangiye kubyimba amaguru, inda n’igitsina.

Feb 20, 2021 - 08:21
Feb 20, 2021 - 16:13
 0
Atewe agahinda n’impungenge ku bw’indwara umuhungu we arwaye ituma harabavuga ko atwite

Mukakabera Florence, umubyeyi wa Thomas aganira na AFRIMAX TV yavuze ko uyu mwana we agifatwa baketse ko ashobora kuba ari amarozi bituma bajya kwa muganga wa gakondo babona nta kintu bitanze, niko kujya kwa muganga usanzwe ariko nabwo ntibyabakundiye kuko ubushobozi bwababanye buke, ibyo basabwe gukora birananirana kugeza uyu munsi uyu mwana yabuze amafaranga yo kumunyuza mu cyuma (scanneur) kugirango abaganga babashe kumenya indwara arwaye iyo ariyo.

Umubyeyi wa Thomas yakomeje asobanura uko umwana we yafashwe aho yavuze ko yafashwe afite imyaka 15 y’amavuko, icyo gihe ngo yatangiye kubyimba amaguru, inda n’igitsina.

Uyu mubyeyi yavuze ko icyo gihe yakoze ibishoboka byose ajya kuvuza umwana we ndetse ubushobozi bugeraho buramushirana, inzu yari afite arayigurisha ndetse ajya no guhingira abandi kugirango abone ubushobozi, aza no gufashwa na Se wabo wa Thomas babana (Se wa Thomas yitabye Imana) bagakomeza gupfundikanya kugira ngo bazajyane umwana kwa muganga.

Uyu mubyeyi yaje kujya kwa muganga kuvuza umwana we aho yagiye Kibagabaga nyuma akaza kujya na CHUK. Yavuze ko abaturanyi be bamubaga hafi bakamufasha mu kumugemurira mu gihe Se wabo wa Thomas yamufashaga kumwoherereza amafaranga yo kugura imiti.

Uyu mubyeyi yavuze ko ubwo yajyaga kuvuza Thomas muri CHUK yagize ikibazo kuko amafaranga ibihumbi bitanu yari yajyanye yaje kumushirana bikamuyobera. Umugiraneza yamusanze yigunze aho kuri CHUK aramufasha amuha amafaranga ibihumbi bitanu abasha gutega arataha.

Umubyeyi wa Thomas yavuze ko kugeza ubu atarabona ubushobozi bungana n’amafaranga ibihumbi 40 yo kujya gucisha umwana we mu cyuma (scanneur) kubera ko ari umuhinzi.

Nubwo nta bushobozi buraboneka ariko Thomas agenda avomwa amazi ari mu nda ye aho umubyeyi we yavuze ko amaze ava mu nda y’umwana we aba afite ibara ryihariye. Umubyeyi wa Thomas yavuze ko inshuro ya mbere umwana we bamuvomyemo litiro 8 z’amazi. Umubyeyi wa Thomas yavuze ko ubusanzwe yabyaye abana bane gusa Thomas niwe wenyine asigaranye akaba aterwa agahinda kenshi nuko umwana umwe rukumbi yasigaranye nawe afite ubu burwayi bukomeye.

Umubyeyi wa Thomas yavuze ko umwana we atigunga ndetse ko akina n’abandi bana akanasabana nabo. Ubu burwayi bwa Thomas bwatumye areka amashuri ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Abaganga bavuraga Thomas babwiye umubyeyi we ko icyo yazize ari ubukene kuko iyo hataba ubukene, umwana we aba yarakize. Umubyeyi wa Thomas yavuze ko umwana we atajya yiheba nubwo uburwayi afite bukomeye ndetse akenshi buba burimo kumubabaza. Umubyeyi wa Thomas yavuze ko aterwa ipfunwe cyane n’abavuga ko umuhungu we atwite dore ko yavuze ko kera bamwitaga Mama Biziyaremye kuri ubu bakaba bamwita Mama wa wa mwana w’inda. Mu gusoza ikiganiro, umubyeyi wa Thomas yatanze numero ya telephone (0786234586) ku bifuza kubaha ubufasha

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175