Umugabo yiyahuye kubera ko umugore we yanze ko batera akabariro
Umugabo w’imyaka 21 witwa Dumisani Matonsi,ukomoka ahitwa Somabula muri Zimbabwe,kuwa kabiri w’icyumweru gishize yasanzwe mu mugozi yapfuye nyuma yo gushwana n’umugore we w’imyaka 18 bapfa ko yanze ko batera akabariro.
Uyu mugabo yarakajwe nuko uyu mugore we yanze kumuha ibyo amategeko amwemerera niko gufata umwanzuro wo kwiyahura.
Umugabo wiyahuye yitwa Dumisani Matonsi nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’agace akomokamo witwa Adam Shava.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yahise asohoka mu cyumba cye ababaye nyuma y’uko uyu mugore yari yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina.
Umugore wa nyakwigendera witwa Sarah Mazambatate yahise aryama ariko ategereza ko uyu mugabo we agaruka ntiyaza niko kujya kumureba nyuma y’isaha asanga yimanitse mu mugozi.
Uyu mugabo yafashe umugozi ukomeye awumanika ku giti hanze arangije yishyiramo arapfa.Ikinyamakuru The Herald cyo muri Zimbabwe cyavuze ko polisi y’ahitwa Gweru yatangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mugabo.