Sadio Mane yateye umugongo kujya kurya iraha mu mijyi ihenze yisangira benewabo basangira imyembe

  Umunya Senegal ukinira ikipe ya Liverpool,Sadio Mane,akomeje gukora benshi ku mutima kubera ukuntu yicisha bugufi ndetse akazirikana abo yasize mu cyaro aho hari amafoto yamugaragaje ari gusangira imyembe n’abasore bakuranye mu cyaro.

Jul 8, 2021 - 08:05
Jul 8, 2021 - 08:15
 0
Sadio Mane yateye umugongo kujya kurya iraha mu mijyi ihenze yisangira benewabo basangira imyembe

Nyuma yo kubaka amashuri n’ibitaro mu cyaro yavukiyemo cya Bambali,Sadio Mane,yahisemo kujya kumara ibiruhuko muri iki cyaro aho kujya Miami n’ahandi nka Paul Pogba,Paulo Dybala n’abandi.

Nubwo ahembwa arenga ibihumbi 100,000 by’amapawundi ku cyumweru,Mane w’imyaka 29 ntabona urwitwazo rwo kujya kuyashora mu biruhuko mu mijyi ihenze ikundwa n’abakinnyi nka Miami,Dubai,Ibiza na Majorca.

Uyu musore Imana yakuye kure,ahitamo kuzigama amafaranga ye kugira ngo ayafashishe abantu bababaye bo mu gace k’iwabo abubakira ibikorwa remezo ndetse anabafasha kubona ibyokurya.

Amafoto agaragaza Mane ari gusangira imyembe n’inshuti ze mu gace ka Bambali yakwirakwijwe henshi ndetse benshi bashima uyu mukinnyi ukuntu yicisha bugufi.

Yabaye umukinnyi mwiza kurusha abandi muri Afurika ndetse anatwara ibikombe bikomeye I Burayi ariko uyu musore aracyakoropa ubwiherero bwo ku musigiti asengeraho mu Bwongereza,aracyagaragara mu bikorwa bitandukanye byo gutabara ikiremwamuntu bitandukanye.

Ubwo yabazwaga impamvu atagura imodoka zihenze ngo anajye kuruhukira ahakomeye nk’abandi bakinnyi,Sadio Mane yasubije ati “ Ntabwo rwose nita cyane ku kugura imodoka zihenze cyangwa ibikoresho bikomeye. Icyo nshyize imbere ni ukureba niba abantu banjye muri Sénégal bajya kuryama babonye icyo barya, serivisi nziza z’ibitaro n’amashuri.

Sinzigera nduhuka kugeza igihe nzaba ndi umusemburo mwiza mu muryango wanjye. Kandi ndanezerewe rwose kandi nishimiye abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru bagura imodoka nziza n’igorofa mu mafaranga yabo.

Bakwiriye kuyakoresha uko bashaka. Kugeza ubu mfite ibitekerezo byanjye by’uko nakoresha ibyanjye. Mu bihe biri imbere nshobora no kugura ibintu by’akataraboneka, ariko kuri ubu ndashaka ko abantu bose bamererwa neza.”

Mu minsi ishize,Sadio Mane yatanze asaga ibihumbi 530 by’amapawundi mu kubaka ibitaro byo mu gace akomokamo ka Bambali biri ku rwego rwo hejuru.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175