UmunyaRwandakazi utunze abagabo barindwi. Bamutwara mu ngobyi nk’umwami

Ni inkuru itangaje y’umugore ufite abagabo barindwi, mu kiganiro yahaye igitangazamakuru cya Afrimax avuga ko abo bagabo bose yabategetswe n’abakuru, ushishoje uhita wumva ko baba ari abazimu cg se abakurambere aramya.

May 19, 2021 - 09:57
 0
UmunyaRwandakazi utunze abagabo barindwi. Bamutwara mu ngobyi nk’umwami

Uyu mudamu arangwa n’umusatsi bivugwa ko atari yogosha kuva yavuka, impu z’inyamanswa aba yiteye ndetse n’amababa y’inkoko ,u ngofero.

Ni umuvuzi gakondo bamwe bakunzwe kwita umupfumu, akaba yitwa Okitibua izina ritazwi muri benshi mu Rwanda.

Kubaka urugo arabasaranganya.

Yagize ati “nkuko ari barindwi bahuye n’iminsi igize icyumweru. Buri mugabo rwose amugeraho rimwe mu cyumweru akubaka urugo bya kigabo” uyu mugore yemeza ko buri mugabo afite aho ataha hatandukanye n’ahundi. Niho rero uyu mutegarugori nako mutegamababa nkuko twabibonye abasanga.

Dore uko byaje.

Uyu mugore yavutse ari ikinege, nukuvuga ko iwabo avuka ari umwe. Yemeza ko abakuru aribo bamutegetse gushaka abagabo benshi.
Abakuru bamubwiye ko agomba kubyara abana benshi kandi nta mugabo bagomba kubyarana kabiri.

Kuva ubwo nibwo yahise ashaka abagabo batandukanye.
Uyu mugore kandi avuga ko atirambagiriza, yewe ko nabo bagabo ataribo baza kumurambagiza. Ahubwo abakuru bo bamuha ishusho y’umugabo maze nawe urukundo rukamuzamukamo akazinduka yoza akarenge ajya gushaka uwo abakuru bamuhitiyemo.

Amafoto.



Uyu mugore agaragari ari mu ngobyi zamenyerewe kenshi nk’izigendamo abarwahi, cg se izahoze zifashishwa mu gutwara abami n’abageni.

Ngayo nguko. Ni umudamu wibanira n’abagabo barindwi kandi bose bisanzuye.

Soma indi nkuru.

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw