Icyamamare mu kumurika imideri ‘Naomi Campbell’ w’imyaka 50 yibarutse imfura

May 19, 2021 - 10:50
May 19, 2021 - 10:51
 0
Icyamamare mu kumurika imideri ‘Naomi Campbell’ w’imyaka 50 yibarutse imfura

Yanditse kuri instagram ye ati:’’ Umwana muto w’umugisha yahisemo ko namubera mama, ndishimye kugira iyi roho mu buzima bwange nta magambo nabona yo kubivuga mbasangije malayika wanjye’’.

 Uyu munyamideli yashyize ahagaragara ifoto kuri Instagram afashe ikirenge cy’uruhinja ariko ntiyatanze ibisobanuro birambuye, birimo izina ry’umwana we, itariki cyangwa ibihe yavukiyeho. Naomi Campbell witegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 51 y’amavuko mu minsi mike iri imbere. Yakomeje agira ati: "Nta magambo yo gusobanura ubu bucuti butajegajega ubu nsangiye nawe marayika wanjye".

Uyu munyamideli Naomi Campbell yari yavuze inshuro nyinshi icyifuzo cye ku mwana mu binyamakuru mu myaka yashize.

Yatangarije ikinyamakuru Daily Evening cyo mu Bwongereza mu 2017 Ati: "Buri gihe ntekereza kubyara, ariko ubu hamwe n’iterambere ry’ubumenyi ndatekereza ko nshobora kubikora igihe cyose nshakiye."

Nyuma yo kugaragaza ibyishimo bye Ibyamamare byinshi byo ku isi ya sinema n’imyambarire byashimye Naomi Campbell, nk’umunyamerika Marc Jacobs hamwe n’abakinnyi ba filime Zoe Zaldana na Jodie Turner-Smith. Naomie Campbel azizihiza isabukuru ku itariki 22 Gicurasi 2021. Yabonye izuba kuri iyo tariki mu 1970.